I Nyabihu abagabo bari kwicwa bagakatwa ubugabo bakabutwara

Hari abaturage bo mu mirenge ya Rugera na Shyira mu karere ka Nyabihu bavuga ko bahangayikishijwe n'ubwicanyi bwibasiye abagabo aho bakorerwa ubugome bwo gucibwa ubugabo bakabutwara.

kwamamaza

Abatuye mu mirenge ya Shyira na Rugera mu karere ka Nyabihu, baravuga ko bahangayikishijwe, n'ikibazo cy’umutekano muke, uri kuharangwa muri ibi bihe ngo kuko abagabo bari kubica bakabaca ubugabo bakabutwara.

Umwe ati "inaha muri aka gace hari ubwicanyi, kandi bose babica babakase imbere " 

Urugero rwa hafi ni urwo ku kiraro cya Giciye gihuza umurenge wa Shyira n’umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, Isango Star yasanze umuyobozi w’umudugudu wa Jali mu kagari ka Nyarutembe mu murenge wa Rugera yahiciwe nawe agakatwa ubugabo bakabutwara.

Ni ibikomeje guhangayikisha abatuye muri ibi bice batari kumenya abari gukora ntibanamenye irengero ry'ubugabo bari guca abagabo bagasaba inzego bireba ko zakongera umutekano aha.

Umwe ati "ikintu kiri kutuyobera nuko abenshi mu bari kwicwa turikumva ngo bagiye bakatwa ubugabo, ntabwo tuzi icyihishe inyuma yuko gukatwa ubugabo bw'abagabo".

Undi ati "icyo dusaba inzego z'umutekano ni ukudufasha bagashaka nkabo babikora bababona bakabakatira urubakwiye kugirango bicike".     

Umuyobozi w’umurenge wa Shyira, Bwana Ndando Marcel yemeza ko hari abantu batatu bakekwa gukora ibyo bikorwa bamaze gufatwa, agasaba aba baturage gufatanya n’ubuyobozi mu nzezo zose kugirango umuzi w'ibyo bibazo ushakwe bihereye mu miryango.

Ati "kugeza ubu hari abantu bafashwe bashyikirizwa RIB sitasiyo ya Rugera kugirango bakurikiranwe, ni batatu, twaganirije abaturage tubasaba gutangira amakuru ku gihe niba hari ufitanye ikibazo na mugenzi we, ikibazo gikemukira guhera ku muryango kikajya mu isibo, ku mukuru w'umudugudu no ku bundi buyobozi bwisumbuye".

Nyakwigendera kuri iyi nshuro wishwe, asize umugore n’abana 6 yari ari mu cyigero cy’imyaka 45, abatuye aha haherewe ku muryango wa nyakwigendera, baravuga ko bitewe n’ubu bwicanyi bw'agashinyaguro, bifuza ko hakongerwa umutekano kuko bisa naho amarondo ari kurushwa imbaraga n'aba bantu bari kwica abagabo bakabakata ubugabo bakabutwara.

Emmanuel Bizimana Isango star I Nyabihu.

 Mar 20, 2024 - 09:52