
Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n'amazi ari kuva mu birunga akarengera ingo nta mvura yaguye
May 27, 2024 - 08:52
Abaturage bo mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Kanyove barasaba inzego bireba kubatabara zikabakura mu manegeka batuyemo nyuma yuko bagaragaje iki kibazo kikirengagizwa none bukaba buri gucya amazi yabuzuranye mungo nyamara nta n’imvura yaguye mugace batuyemo.
kwamamaza
Abatuye muri aka gace ko mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu nyuma yo kugaragaza iki kibazo bahereye ku kagari batuyemo, ngo bigasa nk'ibyiregagijwe, bakomeje gutungurwa n'ay'amazi ava mu birunga akanabatera ubwoba birenzeho.
Urugero rwa vuba, nuko harubwo umunsi wira nta marenga yo kugwisha imvura cyangwa ngo igwe, bugacya amazi yuzuye mungo asa n'ayabashyize hagati nkuko biherutse kuba.
Umuturage umwe ati "wajyaga kumva ngo abantu bapfuye nijoro, njye nibwo nabona amazi yuzuye utya, nta nubwo imvura yari iri kugwa yasaga nkaho iri kugabanyuka".
Undi ati "abaturage impungenge dufite ashobora kutwubikira nijoro kuko hamaze kuzura".

Ngo uretse gukomeza guhangayikishwa n'aya mazi ava mubirunga mu buryo butunguranye kandi abeshi nta n’ubushozi bafite bwo kuhiyimura, aba baturage barasaba inzego bireba kubatabara bataratwarwa n'ay'amazi.
Umwe ati "nta mafaranga dufite ngo turagura amasambu, turi gutabaza ubuyobozi ko bwadufasha bukadukemurira ikibazo".
Abinyujije mu butumwa bugufi, umuyobozi w'akarere ka Nyabihu w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal, yavuze ko bagiye kubasura bagasobanukirwa neza imiterere y'iki kibazo.
Ati "turabasura tumenye imiterere y'ikibazo n'icyakorwa".
Subwambere aya mazi ava mu birunga asenyeye abaturage kuko hari nabo yasenyeye burundu ubu aho bahoze batuye hakaba harikoze igisa nk’ikiyaga, umwihariko waha ku mazi ava mu birunga azana ubukana, nuko no kuzuba bajya kubona abisutseho bitunguranye bagasiganwa nayo bayahunga, ibituma bahorana impungenge zuko bushobora kuzacya hari abo yishe nkuko hari aho byagiye bigenda uko.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star I Nyabihu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


