Ngoma: barashima inzego z'umutekano babafashije kubona irerero rigezweho

Ababyeyi bo mu murenge wa Rurenge mur'aka karere barashima ingabo na Polisi byabafashije kubona irerero rigezweho rizatuma abana babo babona aho bazajya birirwa kandi bakahakura uburere. Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma buvuga amarerero muri aka karere ari kwifashishwa mu kurwanya igwingira mu bana babo ndetse gahunda ihari ni uko buri kagali kazagira irerero rigezweho.

kwamamaza

Ababyeyi bo mu murenge wa Rurenge bavuga ko kuba abana babo barubakiwe hafi yabo irerero rya Muhurire bizatuma nta mwana wongera kwirirwa ku gasozi yabuze aho asigara igihe iwabo bagiye mu mirimo.

Bavuga ko mbere ritaraza, abana bamwe bajyaga gusigara mu rugo rw'umwe mu baturage utuye muri ako kagali.

Ariko kuba abana babo barabonye aho bazajya basigara kandi bakahakura uburere,bashima Polisi n'ingabo zabafashije gutuma iri rero rihagera ndetse bakiyemeza kuzakora ibishoboka byose bakagira uruhare mu gutuma abana biga neza,babashakira amafunguro ndetse n'igikoma.

Umwe ati:" iri rerero turaryishimiye! Rwose pe, cyane! N'ubundi ryari risanzwe rikora ariko rigakorera mu rugo rwatoranyijwe nk'imbonezamikurire. Ariko turashima Leta y'ubumwe na polisi ko yadutekereje hano mu mudugudu wa Nyamata maze bakatwubakira irerero ryiza."

Undi ati:" iri shuli rigiye gufasha abana kuko icya mbere bagiye kujya mu ishuli n'ubumenyi barabuhakura, bityo umwana wagiye mu irerero iyo agiye mu mashuli asanzwe birafasha cyane kuko usanga nta bujiji. Bagira n'urukundo."

"turashima Leta, ubu dufite uruhare rwo gushaka ibitunga abana bacu kugira ngo imyigire yabo igende neza. Abaturage bo muri aka kagali ka Muhurire n ubundi ni abahinzikansi abana bacu tubohereza hano kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Bivuze ngo tuzakora ku buryo ibyo duhinga bigomba kubatunga."

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko amarerero muri aka karere agira uruhare rukomeye mu burere bw'abana bato, ndetse no mukurinda igwingira. Anavuga ko irerero rya Muhurire naryo rizafasha abana barituriye.

Meya Niyonagira anagaragaaza ko gahunda ari uko buri kagari kazagira irerero rigezweho, mu rwego rwo gukomeza kurwanya igwingira.

Ati:" gahunda ya leta yo kurwanya igwingira ry'abana, twafashijwe na Polisi y'igihugu kubaka irerero ryiza. Dufite gahunda ko nibura buri kagali kagira irerero. Ntabwo birakunda ariko turacyafite amarerero akorera mu ngo kugira ngo abana b'abanyarwanda bareke kwandagara hirya no hino, ihohoterwa rigabanyuke ariko no guca igwingira burundu."

Kugeza ubu, mu Karere ka Ngoma habarurwa amarerero asaa 1,056; arimo ayo mu ngo azwi nka Home based ECDs,agera kuri 928, ayari ku bigo byamashuri ni 78, ayagiye ashyirwaho ahuriweho nabantu cyangwa abafatanyabikorwa agera kuri 47 ndetse nandi atatu yicyitegererezo azwi nka Model ECDs.

@Djamali Habarurema/ Isango Star- Ngoma.

 Jul 23, 2024 - 07:20