
Ngoma: Barasabwa ko abagore bacibwa mu tubari
Sep 6, 2024 - 13:06
Abatuye akagari ka Rukoma ko mu karere ka Ngoma baravuga ko batewe impungenge n’ubusinzi bukabije bwa bamwe mu bagore baho birirwa baceza mu tubare banahetse abana. Basaba ko hagira igikorwa kugira ngo abagore bacibwe mu tubare kuko bibangamira uburere bw’abana ndetse n’umuryango muri rusange.
kwamamaza
Ubusanzwe iyo ugeze mu kagari ka Rukoma ko mu murenge wa Sake wo mu karere ka Ngoma usanga hari urujya n’uruza rw’abaturage binjira basohoka mu nzu zihari. Iyo ubajije bakakubwira ko inyinshi ziba ari utubare ducururizwamo inzoga.
Bamwe mu baganiriye na Isango Star bavuga ko abenshi mubagana utwo tubare ari abagore batwirirwamo baceza ndetse banahetse n’abana. Bavuga ko ibyo bitesha agaciro umugore.
Basaba ubuyobozi ko bwaca abagore mu tubare kuko bataba bari guha uburere bwiza abo bahetse ndetse ngo ni nabyo bitiza umurindi amaki mbirane yo mu miryango.
Umwe ati: “Hariya hari abantu muri Tega bagenda ugasanga abagore basaze bahetse abana, mbese basinze cyane nuko ukabona ni ibintu bidakwiriye kuba mu muco wa kinyarwanda. Abadamu bitwara kuriya nabagira inama ko biriya bintu babireka nuko bakaba ababyeyi, bakamenya imiryango yabo.”

Yongeraho ko “njyewe sinywa inzoga, ndi umukecuru usenga ariko iyo mbabona mu kabare basakuza, baceza…ugasanga umucekuru ari kumwe…mbese ni ibintu bibabaje cyane.”
Mugenzi we yunzemo ati: “kandi umuco nyamuco, kera umugore yanyweraga inzoga mu rugo, ntiyajyaga mu kabare. None bigaragarako ibi byose by’ubusinzi aribyo biri gukurura ubushoreke. Yaba Polisi, ingabo nab a Gitifu bose n’inzego zo hasi bakamera nk’abakora amarondo bagenzura utubare bareba ko hari abagore bashobora kuba bari mu tubare. Ni ibintu tubona ko bishobora kugira umumaro.”
Bavuga ko akenshi usanga buri rugo rwarabaye akabare. Umwe ati: “usanga abana batakigira uburere, birirwa mu tubare baceza hamwe n’ababyeyi babo ukabona ni uburere buke.”
Uyu muturage yongeraho ko “leta igomba gufunga izo kabare noneho hagasigara imwe imwe.”
Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko guca abagore muri kabare utaba umuti wo guca ubusinzi bubarimo kuko nabo bafite uburenganzira bwo kunywa inzoga.
Icyakora abagira inama y’uko nka ba mutima w’urugo bakwiye kujya bagura inzoga bakajya kuzinywera mu rugo kugira ngo babashe kwita ku bana ndetse n’urugo muri rusange.
Ati: “hari uburenganzira umuntu afite n’ubwo twebwe dutanga inama. Ariko ntabwo wajya ahantu abantu banywera ngo uvuge ngo abagore nimusohoke kuko nabo ni abantu. Ariko tujya inama ko nk’abantu b’ababyeyi, ba mutima w’urugo bagomba kuba bari mungo zabo. Tubagira inama ko niba agize inyota yashaka icyo gusoma ariko akagisomera mu rugo, agakurikirana urugo rwe n’abana. Inama rero dutanga ni kuri bose, ko bajya banywa ari uko wenda bafite inyota kandi bakirinda inzoga z’inkorano.”

Ubusinzi bukabije buvugwa mu kagari ka Rukoma ko mu murenge wa Sake bukorwa n’abiganjemo abagore, abahatuye bavuga ko buterwa n’umubare mwinshi w’utubare tuhaba. Abaturage basaba ko utwo tubare twafungwa hagakora utwujuje ibisabwa kandi hakanashyirwaho amasaha ntarengwa yo kutujyamo no kutuvamo.
@ Djamali habarurema/Isango Star-Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


