Ngoma: Barasaba gufashwa gutera imbere nyuma y'amakimbirane

Hari imiryango yo mu karere ka Ngoma ivuga ko nyuma yo gufashwa ikava mu makimbirane yatumaga umutekano wo mu rugo upfa, yanafashwa igahabwa ubushobozi bwo kwiteza imbere kugira ngo ireke gutungwa no guhingiriza, maze binatume iba imiryango itekanye kandi iteye imbere.

kwamamaza

Umuryango ushoboye kandi utekanye, niwo soko y’iterambere ry’abawugize ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange. Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, ivuga ko hashyizweho inyigisho zigamije gufasha imiryango ibana mu makimbirane kuyavamo kuko adindiza iterambere ryayo.

Izi nyigisho zitangwa hagendewe ku bipimo 12 nyuma hakarebwa niba koko uwo muryango wahawe inyigisho waravuye mu makimbirane.

Aline Umutoni umuyobozi mukuru muri MIGEPROF, ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana ati "iyo ukorera umuryango ushoboye kandi utekanye tuvuga ko ugira inkingi 3 arizo imiyoberere, imibereho myiza ndetse n'ubukungu, iyo inkingi imwe muri izo ihungabanye wa muryango ntabwo ushobora kuba umuryango ushoboye kandi utekanye, tugira uburyo butandukanye bwo kwigisha imiryango kugirango ibashe kumenya bya bipimo umunsi ku munsi bakomeze kugenda bikorera nk'isuzuma barebe aho bavuye barebe naho bageze".     

Hasanzwe hazwi amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo, gusa hari n’amakimbirane hagati y’abana n’ababyeyi nayo atuma umuryango udatera imbere. Urugero ni aba babyeyi bo mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma, bagaragaza ko amakimbirane bari bafitanye n’abana babo yatumye badatera iterambere ariko ngo nyuma y’inyigisho bahawe za Sugira Muryango, babashije kuyavamo.

Umwe ati "amakimbirane yaje bitewe nuko yari yatwaye inda itateganyijwe noneho dutangira gukimbirana Sugira Muryango imaze kuza nibwo ikiganiro cya 8 cyo kurwanya amakimbirane nicyo cyaduhuje".   

Undi ati "yajyaga guhingira udufaranga akatuzana yaba yagiye guhingira n'ibiryo akabizana hari ubwo yabizanaga agasanga mu rugo nta mahoro ntibinatekwe ariko Sugira Muryango ikintu yamfashije nuko yampumurije".  

Gusa bamwe muri bo bavuga ko nyuma yo kuva mu makimbirane, bakeneye gufashwa bagatera imbere byanyabyo binyuze mu guhabwa ibishoro bagakora ubucuruzi bakiteza imbere mu buryo bugaragara kuko baracyabona amafaranga mu buryo bwa nyakabyizi kandi ntiyatuma batera imbere vuba.

Umuyobozi wa FXB Emmanuel Kayitana, avuga ko nyuma y’imishinga ifasha imiryango kuva mu makimbirane ikabana neza, hari n’indi mishinga bagira ifasha imiryango kugera ku iterambere rirambye, bityo ngo nyuma y’ibyo byose abo baturage bashobora kuzafashwa muri iyi mishinga.

Ati "tuba dufite n'indi mishinga iba ijyanye no kurwanya ubukene, icyo twarebaga cyane cyane yari ya miryango yavuye mu makimbirane ariko dufite n'indi mishinga ibavana mu bukene kugirango bagire iterambere rirambye".    

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, irasaba abaturage kumva ko ari abafatanyabikorwa ba Leta muri gahunda zitandukanye aho kuba abagenerwabikorwa, maze ibyo bigiye mu mugoroba w’umuryango bakabishyira mu bikorwa kugira ngo bagire imiryango itekanye kandi iteye imbere.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Sep 30, 2024 - 08:53