
NEC irashima umusaruro wavuye mu guhuza amatora
Jul 19, 2024 - 07:51
Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, iragaragaza ko guhuza amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite byatanze umusaruro binyuze mu kugabanya ikiguzi amatora yatwaraga akozwe atandukanyijwe ndetse no koroshya imirimo by’umwihariko ku ndorerezi.
kwamamaza
Ni amatora yakozwe mu minsi itatu, ndetse kuri uyu wa kane hatangajwe by’agateganyo ibyayavuyemo, aho Paul Kagame yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 99.18%, ndetse na FPR Inkotanyi ikagira ubwiganze mu gutsindira kujya mu nteko ishinga amategeko, nk’uko Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa yabitangaje, ashimira ubwitabire bw’abanyarwanda muri aya matora yahujwe ku nshuro ya mbere.
Ati "mu buryo bw'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, Kagame Paul ni 99.18%, Habineza Frank yabonye o.50%, Mpayimana Philippe yabonye 0.32%, ibyagateganyo mu matora y'abadepite baturuka mu mitwe ya politike n'umukandida w'igenga, umuryango wa RPF Inkotanyi n'indi mitwe ya politike bafatanyije babonye ijanisha rya 68.83%".
Uretse aba kandi hatangajwe amazina y’abatsinze amatora y’abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye, barimo 24 bahagarariye abagore, 2 bahagarariye urubyiruko ndetse n’umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga.
Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa, avuga ko umusaruro wo guhuza amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite watangiye kugaragara.

Ati "umusaruro wo guhuza amatora ari kurwego rw'abadepite ndetse na Perezida wa Repubulika twatangiye kuwubona, uyu munsi ari ibijyanye n'ibikoresho twakoresheje, ari ibijyanye n'umwanya ndetse n'abadusuye nk'indorerezi batweretse ko babyishimiye kuko baje bagakora akazi kabo bataje kabiri bikurikiranye".
Mu gihe itegeko nshinga ry'u Rwanda riteganya ko kugirango umutwe wa politiki cyangwa umukandida yemererwe kubona umwanya mu badepite bimusaba kuba byibuze yarabonye 5% by’amajwi, NEC igaragaza ko imitwe ya politiki yagize kuva kuri 4.5% ishobora guhabwa amahirwe yo guhagararirwa mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


