
NEC irasaba abanyarwanda bose gukomeza kurushaho kubahiriza amategeko agenga amatora
Jun 21, 2024 - 08:15
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) irasaba abanyarwanda bose gukomeza kurushaho kubahiriza amategeko agenga amatora, arimo kubahiriza amategeko agenga ibikorwa byo kwamamaza, gukomeza kurushaho kwikosoza no kugenzura ko umuntu ari kuri lisiti y’itora kugirango amatora azabe mu mucyo no mu bwisanzure.
kwamamaza
Ni ikiganiro cyagarutse ku myiteguro y’amatora cyane cyane ku bikorwa byo kwiyamaza aho bavuga ko abakandida bakwiye kwita ku mategeko abigenga bitakubahirizwa urugendo rwabo rwo kwiyamamaza rukaba rwarangirira aho.

Semanywa Faustin Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’amatora NEC ati "birabujijwe kumanika ibimwamamaza ku mashuri, kumavuriro, kunsengero agomba kumanika ibimwamamaza aho yeretswe n'ubuyobozi ntabwo ari ukugenda abimanika aho abonye, mu kwiyamamaza ntabwo ari ukugenda ahagararare aho ashaka hose yimamaze ni ahantu agomba kuba yamaze kwaka uburenganzira ko bahamuha akirinda kwiyamamariza mu masoko, akirinda kwiyamamariza ku mavuriro cyangwa ahandi hantu hose hateranira abantu benshi bari mu bikorwa byabo, umuntu wese wiyamamaza agomba kwitondera ibyo bintu kugirango ataza gusigara muri urwo rugendo".
"Iyo yiyamamaza agomba kwirinda kwiyamamaza asebanya, asebya umukandida mugenzi we, agomba kwiyamamaza avuga imigabo n'imigambi ye, ibyo yumva azageza kubanyarwanda atari ukujya gusebya mugenzi we cyangwa se ngo ajye guca ibyamamaza mugenzi we cyangwa ibindi byose byabangamira umutekano w'abanyarwanda".
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, avuga ko abantu bakwiye gukomeza kwikosoza kuri lisiti y’itora kugirango igihe kizagere byararangiye.

Ati "uyu munsi dufite hafi miliyoni 9 zirengaho z'abari kuri lisiti y'itora imaze kwegeranywa kuburyo muri iki gihe turimo twifuzaga kubasaba ko dukoresheje inzira y'ikoranabuhanga birakemewe gukomeza kwireba kuri lisiti y'itora no kwikosoza kugera ku itariki 29 z'ukwa 6 nibwo tuzatangaza lisiti ntakuka y'abemerewe gutora".
Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga. Amatora azaba ku ya 14 no ku ya 15 Nyakanga 2024.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


