Musanze - Gakenke: Abaturage barinubira kwishyuzwa imbuto y'ibigori yarumbye

Abaturage bo mu turere twa Gakenke na Musanze bahinze ibigori mu gishanga cya Mukinga bahawe imbuto kubufatanye na Leta, barinubira ko bari kwishyuzwa izo mbuto n’ifumbire bahawe nyamara bararumbije.

kwamamaza

Abari bahinze mu gishanga cya Mukinga gihuriweho n’uturere twa Musanze na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, ibigori bakabisubiriza ubugira gatatu bikanga kumera n'aho bimeze hagahekamo bike cyane ndetse n'ibihetse bikazana ibigori bito cyane, ubu barinubira kwishyuzwa imbuto n'ifumbire bari bahawe ku bufatanye na Leta.

Umwe ati "barabiduhaye turabihinga tumaze kubihinga ntibyamera turasubira tuzana ibindi nabyo ntibyamera n'ibyamezemo ni ubuntu butampaye agaciro".

Nyuma y’igihombo bitewe no kurumbya ibigori bari bahawe ngo batere, aba baturage barasaba ko kwishyuzwa ifumbire n'imbuto yabateje igihombo byakurwaho.

Kurundi ruhande ariko birasa naho iki gihombo cyateye aba baturage gucika intege no kutizera imbuto bahabwa dore ko n’indi y'ibishyimbo bazaniwe banze kuyifata mu mpamvu bavuga ko zatewe n'ubuke bwazo ahandi bikaba bishingiye kucyizere gike.

Icyakora umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice, avuga ko imyanzuro yafashwe aruko nta muturage ugomba kwishyuzwa iyo mbuto yabateje igihombo akanungamo ko nawe agiye kwiyinjirira muri iki kibazo.

Ati "umwanzuro warafashwe mu nama yakozwe n'akarere ka Musanze na Gakenke hamwe na RAB n'abari barabahaye iriya mbuto, imyanzuro yanditse irafatwa ivuga ko nta muturage bazishyuza imbuto, nta muturage bazishyuza ifumbire, ntabwo bafite amategeko aruta aya ba Meya, nta muntu ugomba kwishyura, igihombo cyabaye ntabwo ari umuturage ugomba kukirengera". 

Uyu musaruro muke wakomotse ku mbuto abaturage bari bahawe nk’imbuto yo guhinga muri iki gishanga cya mukinga gihuriweho n'uturere twa Gakenke na Musanze, nta muturage wemerewe kongera kuyihinga ho, nkuko ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bubivuga,.

Uretse kuba aba baturage basaba ko ibyo bishyuzwa birimo ifumbire n'imbuto yabarumbiye byakurwaho, baranifuza ko imbuto igiye guhabwa abaturage yajya ibanza gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse kuko hari aho bitera igihombo abaturage bikabura igaruriro.

Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star Musanze

 Mar 21, 2024 - 13:18