Musanze - Kinigi: Hari abataka ko bakubitwa n'ubuyobozi iyo babuze amafaranga ya Ejo Heza

Abatuye mu kagari ka Kaguhu mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru, baratabaza ngo batabarwe inkoni bari gukubitwa n’ubuyobozi ngo kuko babuze amafaranga yo gutanga muri gahunda ya Ejo heza abandi bakabaka bimwe mu bikoresho byabo.

kwamamaza

Mu kagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi w'akarere ka Musanze, abaturage bataka ko bari gukubitwa n'ubuyobozi bw'akagari bukanatwara bimwe mu bikoresho byabo ngo kubera ko baba babuze amafaranga yo gutanga muri gahunda za leta zirimo Ejo heza n'izindi, aba baturage ni abo mu bice bitandukanye byo muri aka kagari.

Umwe ati "yankurubanye ku isima ngo reka ajye kumfunga, ingutiya zarazamutse ndababara kubera ko yanyambitse ubusa ndi hamwe n'abakwe, nahamagaye ku murenge ushinzwe imibereho y'abaturage".  

Aba baturage baganiriye na Isango Star bataka ko bari gukubitwa, bavuga ko uretse kuba babuze amafaranga ubusanzwe bazitabira kandi bakayatangira kugihe, nubwo hari abavuga ko batanga ayo mafaranga ntibahabwe inyemezabwishyu, nabishyuye kuri telephone ntibabone ubutumwa bugufi, hari n'abashidikanya niba koko yose akoreshwa icyo yatangiwe.

Umuyobozi w'akagari ka Kaguha, Jeannette Mukamanzi, ushyirwa mu majwi n'aba baturage ko abakubita, mu gushaka kumenya niba ibyo avugwaho n'aba baturage aribyo koko, we yavuze ko uwo yakubise agaragaza ibimenyetso by'uwakubiswe nubwo atashatse kubivugaho byinshi.

Hari abasanga hakwiye ko hakongerwa ubukangurambaga kugirango bose bamenye neza izi gahunda za leta ndetse n'akamaro kazo kugirango bazitabire kubushake bazishimiye aho kuzishyirwamo kungufu.

Umwe ati "bajya babanza kwigisha umuturage akamenya ejo heza icyo ayitangira nicyo izamumarira aho kugirango ayakwe ku ngufu". 

Gahunzire Landouard uyobora umurenge wa Kinigi, avuga ko nabo batari bazi ya makuru yuko abaturage bari gukubitwa, akavuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo ngo kuko nta muyobozi watumwe kwaka amafaranga muri ubu buryo.

Ati "amakuru nibwo nyumvise byasaba kubanza nkayakurikirana nkamenya ibyo aribyo kuko nta muntu wigeze anyuzaho icyo kibazo, usibye ko nanjye ntabyo nzi bijyanye no kwaka ejo heza muri ubwo buryo".

Gahunda ya Ejo heza yatangijwe tariki 29 Kamena 2017, ni gahunda ya Leta igamije gufasha abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, kwizigama by'igihe kirekire.

Iyi gahunda hari abasanga isobanuriwe neza abaturage bayigana ari benshi bitandukanye nuko hari abayishyirwamo muburyo bise agahato nkuko aba bari gutaka inkoni zayo babivuga.

Inkuru  ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star Musanze

 Sep 23, 2024 - 08:07