Musanze-Kinigi: Abaturage barashije ubuyobozi ivangura

Abakorera ubucuruzi muri santere ya Bisate barasaba kurengurwa nyuma yo gufungirwa imiryango bazira kugurisha ibinyibwa abasigajwe inyuma n'amateka. Bavuga ko ibyo ari ivangurwa. Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze buvuga ko bugiye kwihutira kureba impamvu yabyo kuko butari buzi iki kibazo.

kwamamaza

Abacuruzi bo muri Santere ya Bisate iri mu kagali ka Kaguha mu murenge wa Kinigi bavuga ko bafungiwe imiryango mu buryo butunguranye bazira kuba bagurishije icyo kunywa abasigajwe inyuma n'amateka, nk’uko abicaye inyuma y'imiryango bakoreragamo babisobanura.

Umwe yagize ati: “ati ese ubundi ni bande bari kubateza imbere? Ndavuga nti’ ni abaturage basanzwe!’ ati ‘ubwo nimumara kwihana guha abatwa inzoga mumpamagare nkingure’! ejo abasigajwe inyuma n’amateka bahawe Give direct. Bari bari kuza mu kabari turi no guha abaturage basanzwe inzoga nuko nabo bakaza bakabaza. Twari turi gucuruza bisanzwe. Ubwo rero mu gitondo hagaragaye ko uwo muyobozi yaje kuvuga ngo ntihagire umuntu ukingura!”

yongeraho ko “ ukuntu umuntu azaza afite amafaranga nuko warangiza ngo singuha inzoga uri umutwa, ibyo nintu nabyo murabidusobanurira ukuntu tuzamenya ukuntu… ngo bahawe Give Direct ntitubahe inzoga!”

Undi ati: “Gitifu wacu niwe ubituzanamo! Ngo abatwa ntitukabahe inzoga!”

Zimwe mu mpamvu bagarukaho zifatwa nk’intandaro ngo nuko nk’abacuruza ibyo binyobwa bari kwakira abo bakiriya babo bagakoresha amafaranga bahawe mu nkunga ya give direct. Gusa abacuruzi bavuga ko batabisobanukiwe kuko amafaranga yose ari kuba asa.

 Umwe ati: “ rero ntabwo dushaka ivangura! Ntabwo umuntu azaza uri gukora business nuko akubwire ngo nshaka inzoga nuko uyimwime kandi uziko aribyo bigutunze. Kuvuga ngo baragufungiye kuko uwasigajwe inyuma n’amateka atemerewe kunywa inzoga! Leta iri kubaha inkunga none bazapfa bakibitse iyo nkunga mu mufuka?! Cyangwa bazayakoresha…?”

Jeannette MUKAMANZI; Umuyobozi w'Akagali ka Kaguhu, bivugwa ko ariwe afungiye aba bacuruzi, avuga byatewe nuko abakiriya babo bakora urugomo bagateza n’umutekano muke.

Yagize ati: “twe tukababwira ngo niba ari abakiliya banyu ntitwabababuza. Ntabwo twemerewe kubabuza kuko umukiliya wese ni umukiliya.”

Ku ruhande rw’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, nabo bashimangira ko ari ivangura bakorerwa. Nimugihe abandi bagaragaza ko bari kubuzwa gukoresha ubushobozi bahawe!

Umwe ati: “kutuvangura ngo ntabwo tugomba kubagendamo. Turi kwanga tukabihata, tukabajyamo.”

Icyakora UWANYIRIGIRA Clarisse; umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukunga, yavuze ko batari babizi ariko bagiye kwihutira kuhagera kugira ngo bamenye ibyo aribyo.

Ati: “ muri Bisate? (…) Turakurikirana turebe uko bimeze kuko nibwo nabimenya.”

Abacuruzi bafungiwe imiryango, harimo abavuga ko aho bafungiwe ari naho hasanzwe haba imiryango yabo kuburyo babuze aho bashira imiryango yabo.

Bagaragaza ko ibyo bikomeje kibagiraho ingaruka zirimo no kuba abaturutse hirya no hino mu gihugu baje gushaka ubuzima ariko ubu bagowe n’imibereho.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari abandi bahera kucyo aba bacuruzi bazira bakemeza ko byari bikwiye kubanza gutegura abagiye guhabwa amafaranga menshi ugereranyije nayo bigeze gutunga kugira ngo abagirire akamaro.

Urugero ni nk’abari guhabwa inkunga mu cyitwa ‘Give Direct‘  ingana na Miliyoni n’ibihumbi maganabiri azatangwa mu byiciro 2 kuri buri muryango. Ariko ubu birasa naho yateje impamagara muri bo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.

 Oct 18, 2024 - 07:44