Musanze: Grenade n’imyambaro ya gisirikare byabonetse mu rugo rw’umuturage

Mu Mudugudu wa Karwabigwi, mu Kagari ka Cyivugiza ko mu Murenge wa Muko, haravugwa impungenge zatewe no kuboneka kwa grenade ishaje n’imyambaro ya gisirikare mu rugo rw’umuturage witwa Serugendo Jean. Abaturage bavuga ko baraye mu bwoba badasinziriye, basaba inzego z’umutekano kubikura aho kuko bakeka ko byasizwe n’abacengezi mu bihe byashize. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hategerejwe inzobere mu gutegura no guturitsa ibisasu.

kwamamaza

Iki gisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade cyabonetse mu rugo rwa Serugendo ubwo batondekaga amabuye.

Serugendo avuga ko "Grenade nayisanze mu rutonde rw'amabuye. Naringiye guhirika ibuye, ndi gukubita amabuye nuko mbona akantu ngiye guhirikaho ibuye nikanga. Nahise njugunya inyundo, nanjye nsa n'uguye igihumure."

Ibi kaandi bishimangirwa na mugenzi we, wagize ati:" Naje nihuta mfite ubwoba, ndahamusanga, nsanga nacyo kirahari."

Serugendo yaje gutabaza abaturanyi be, umwe ati:" Namubajije nti ese ni iki? Ati 'imeze nka gerenade nkuko nabibonaga mu gihe cy'abacengezi, niyo pe."

Banavuga ko bahasanze ibindi bikoresho birimo imyambaro irimo iya gisirikare bigaragara ko yasaziye munsi y'ubutaka, basaba inzego zibifitiye ubushobozi kuza kubitwara ko byabateye ubwoba.

Umwe yagize ati:" Duhangayikishijwe no kubona iki kintu kiri hano, ntituzi abagisizeho, natwe ntitumenyereye ibi bintu. Niyo mpamvu dusaba ubuyobozi bubishinzwe ko bwaza bukadukiza ibi bintu byabo."

Serugendo yunga mo ati:" Ni grenade, ndashaka ubufasha, ababishinzwe bakaza bagafata ibikoresho."

Avugana na Isango Star, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Bonface Rutikanga yavuze ko hategerejwe impuguke mu gutegura ibisasu no kubituritsa ndetse ko byagaragaye ko kihamaze igihe kinini.

ACP Rutikanga yagize ati:"Ubwo yarimo atunganya uruzitiro rw'inzu ye nibwo yaguye kuri grenade  ishaje ubona ko asi iya kera. Kugeza ubu, ntabwo turamenya uwayihashize n'uko yahageze. Kubw' amahirwe, ntacyo yangije, ntawe yahitanye, ntawe yakomerekeje. Buriya uko bigenda, iyo igikoresho nka kiriya iyo kibonetse, hari urwego rubishinzwe, b'abanyamwuga. Harazitirwa, hakarindwa kugira ngo hatagira uhagera, hanyuma hakarindirwa urwego ruza kuyihakura rukayitwara ahantu rukayisenya."

"Akenshi ni urwego rukorera muri bagenzi bacu b'abasirikari. Ngira ngo birakorwa uyu munsi, kuko baraza.

Abavukiye kuri ubu butaka bavuga nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu, hakunze kugaragara udutero-shuma tw'abacengezi bateraga bakaza kwihisha muri ibi bice ku buryo bakeka ko ari bo baba barabitaye mo. Harimo kandi ikote rya gisirikare, umuti wica udukoko ngo wanakoreshwaga mu bwiyahuzi igihe babaga bashyizwe muri ambushi. Ibyo byose biri munsi y'urugo rwa Serugendo, kuva nijoro kugeza ubu bikirariwe.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.

 Jul 15, 2025 - 17:44