MUSANZE: Barataka kurogwa amavunja akagera no mu myanya y’ibanga

Hari umuryango w'abantu 7 wavuye mu murenge wa Nkotsi ukimukira muwa Muko, mu kagali ka Cyogo, uravuga ko warozwe amavunja kuko aho bimukira hose bayahunga ariko akabakurikirana. Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko buvuga ko uyu muturage uhimukiye vuba bagiye gufatanya gukurikirana imibereho yawo kuko bashobora kuba babiterwa n’umwanda.

kwamamaza

Uyu muryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana babo 5 utuye mu mudugudu wa Nyagasambu, Akagali ka Cyogo ko mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze. Kuva ku bana kugeza ku babyeyi babo, bose barwaye amavunja, aho umugabo yemeza ko ari amarogano kuko aho agiye hose amavunja abakurikirana.

Ubwo Isango Star yabasuraga aho batuye, uyu mugabo yagize ati: “ ubwo noneho ngiye mu nzu ya mbere imvunja ziba ziramfashe, abana zirabafata, umugore ziramufata nuko nti ‘iyi nzu ntabwo twakomeza kuyibamo!’ ndongera mfata indi ya kabiri. Mfashe iya kabiri noneho za mvunja hashize ukwezi zirongera ziragaruka. Noneho nti ‘ibi birananiye’. Njya mu yindi nzu nuko ngezemo za mvunja zirankomeza! …turi mu nzu ya kane na nyina ( w’abana) zaramufashe bigera naho zigera ku mabere! Imvunja ibiri!

Nkuko bigaragara mu mashusho ari ku mpera y’iyi nkuru yacu, inzu babamo igaragaramo umwanda kuburyo wanatekereza ko ariyo ntandaro y’amavunja abinjira ku bice by'umubiri byose.  Icyakora Kanayabuganda arabikeretsa ariko akavuga ko atujwe heza aya mavunja ashobora kubavaho.

Yagize ati: “naravugaga nti wenda ni inzu mbi nuko ngafata iyindi nzu naho akahansanga! ...sinakubeshya, umwanta sinawubura! Ariko aha nahakuye ivunja, umudamu wanjye rimufata ku mabere, ubu tuvugana navuga nti aya mavunja ni amarogerano kuko yafashe yafashe umugore ku mabere! Nonese ko ubona uko abana bangana, umwe afite imyaka 12, undi 19….”

Mu baturanyi b’uyu muryango harimo abemeza ko aya mavunja inaha ashobora kuba ari amaterererano.

Umwe yagize ati: “ inaha barayaroga, bibaho! Nta kintu batakuroga!”

Undi ati: “ ubundi baguhindura mu ntekerezo noneho nay a mavunja akaba yazamukiraho!”

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abavuga ko abiterwa n'umwanda.

Umwe ati: “ntabwo bayamuroze, ni isuku nkeya!”

Undi ati: “ari amarogano wakaraba noneho bikagaragara ko ari amarogano ariko wakarabye!”

Ubusanzwe uyu muryango ukodesherezwa n’ubuyobozi ndetse naho wimukira hose! Abantu bavuga ko bikwiye kuba wakurikiranwa bya hafi bikawurinda umwanda nayo mavunja.

Umwe ati: “ubusanzwe uriya mugabo abarizwa muri Mubago noneho kubw’inkwangu yamutembanye biba ngombwa ko … bawutuje, ahari wenda bagira isuku.”

BISENGIKANA Janvier; Umuyobozi w'umurenge wa Muko, avuga ko bagiye kongera gushaka icyakorwa kuri uyu muryango kugira ngo ugire imibereho myiza.

Yagize ati: “ nk’undi munyarwanda wese birumvikana ko tugomba kumuba hafi, turavugana n’umugore we! Iyi nzu barimo basa n’abayitiye cyangwa bakodesheje muri icyo gihe gito bahamaze.”

Uretse kuva ku mutware w'uyu muryango ukagera no ku bana amavunja bisa nayo amavunja yabinjiye mu bice byose by'umubiri, n'umugore we yamugeze aho afata ku bice bidasanzwe bizwi ko bijyamo amavunja.

Nubwo uyu muryango utaka amavunja y’amarogano, ariko hari abantu basanga  uramutse ubaye ahantu haworohereza kunoza isuku yabacikaho bakagira ubuzima bwiza.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/rbFacBg5BJ0?si=dfDNEDHXYhEFro4M" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star -Musanze.

 Sep 26, 2024 - 08:50