Musanze: Bakora urugendo rurerure bajya kwivuza bakabapfira mu maboko!

Abatuye mu murenge wa Gacaca wo mur’ aka karere baravuga ko babangamiwe n’urugendo rurerure bakora bajya kwivuza ndetse bamwe abarwayi bakabapfira mu maboko mugihe iwabo hasanzwe hubatswe ikigo nderabuzima kimaze imyaka irenga 2 kidakora. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko byatewe nuko hari ibitari byakarangiye mu masezerano bagiranye na Rwiyemezamirimo.

kwamamaza

Abiganjemo abatuye mu kagali ka Gasakuza ko murenge wa Gacaca wa karere ka Musanze bavuga ko bagorwa no gukora urugendo rurerure  barya kwivuza mu bindi bice kuburyo hari n’ubwo abarwayi bajyanye babapfira mu moboko.

Bavuga ko ibyo bibabaho kandi mu murenge wabo wa Gacaca hamaze imyaka 2 huzuye ikigonderabuzima kidakora.

Umuturage yagize ati: “ ni kure, ariko batwubakiye ibitaro hano muri Gitega ariko byaruzuye, dushaka ko bakoreramo turaheba. Haba n’igihe tujyanye umurwayi kwa muganga nuko tukagerayo bigoranye, ugasanga nk’umubyeyi yagize ikibazo.”

Undi ati: “ inaha nta muhanda w’ibinyabiziga dufite kuburyo umuntu yatega imodoka ngo wenda agere kwa muganga vuba vuba. Hari n’abadupfiraho mu nzira kubera guheka n’ingombi kuri ngo tugere kuri centre de santé , kubera kugendesha amaguru , tugenda gahoro, agapfira mu nzira kubera ko twatinze kugera kwa muganga.”

“ nk’ubu njyewe ngiye kur’ibyo bitaro nakoresha iminota 30, ariko ibyo bitaro bindi nakoresha amasaha abiri kugira ngo mpagere. Ubwo rero umudamu utwite yahagera yabyariye mu nzira bakavuga ngo bamuhane ngo kuko yabyariye mu nzira kandi biterwa n’urugendo rwa kure!”

Abaturarage basaba ko igiko nderabuzima cyatwaye amafaranga bacyubakirwa cyakora bakaruhuka izo ngorane kuko bagitegereje igihe kinini.

Umwe ati: “ariko twategereje igihe kinini ko cyatangira ariko byaranze! Iyo twagiye mu nama z’Umurenge turabibaza cyangwa se iz’Akagali, ariko ntabwo tuzi impamvu yabiteye kugira ngo ntibitangire.”

Undi ati: “mwadukorera ubuvugizi rwose, mukatubwirira abo hejuru bakabifungura bigakora[ ibitaro] nuko tukajya turanyarukira hafi.”

Aba baturage bavuga ko iyo batagiye kwivuriza I Rwaza, bajya ahitwa ku gasoko ugana mu mujyi wa Musanze.

MANIRIHO Israel; Umuyobozi  w’umusigire w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Musanze, avuga ko impamvu yatumye ikigo nderabuzima cya Gacaca gitinda  gukora, hari imirimo Rwiyemezamirimo atari yarangije neza.

Gusa yizeza ko mu minsi mike iki kigo nderabuzima kiratangira gutanga serivise zabagoraga.

Ati: “byatinze kubera rwiyemezamirimo watinze kurangiza imirimo yose, ni icyo kibazo gusa, nta kindi. Ni ukuvuga ngo cyatinze kuzura. Hari ukuntu ushobora kureba ikintu inyuma noneho ukavuga ngo kiruzuye kubera ko uri kureba batiments zihagaze, ariko mo imbere hari ibitararangira.”

“ ikiriho ni uko nabyo biri kurangira ku buryo bagira icyizere ko iki kigo  kiratangira kubaha serivise nziza uko babishaka.”

Aba baturage bo mu murenge wa Gacaca bavuga ko hari ubwo abarwayi babapfiraga mu maboko kubera kujya kwivuriza kure, bemeza ko ibibagora byashyirwaho akadomo mugihe iki kigo nderabuzima cyaba gitangiye gukora kikabaha serivise zabagoraga kubona.

Izo serivise zirimo kubyarira mu nzira ndetse no mu rugo, ubuvuzi n’ndetse n’ibindi byabagoraga.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star  -Gacaca –Musanze.

 Sep 15, 2023 - 22:57