MUSANZE: Bahangayikishijwe n’abatemagura abandi n’imipanga

Abanyura n'abatuye mu kagari ka Buruba ahazwi nko kwishusho bahangayikishijwe n'abantu batemagura abandi n'imipanga bakabica kandi bakabyigamba ari nako inkomere zitishwe n'imihoro zikomeje kurembera mu ngo. Nimugihe abatewe imisumari mu mutwe nabo bagatakaza ubwenge ubu badashobora no kwiyibuka amazina. Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru ivugako abaherutse gukora ibyo bikorwa hari abafashwe ariko abandi bagishakishwa. Ihumuriza abaturage ko ubu umutekano wabo urinzwe neza.

kwamamaza

Ubwo Isango Star yageraga muri aka gace, abaturage bo mu Kagali ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, barondoye abamaze kuhicirwa hamwe n'abamaze kuhamugarira hakoreshejwe imihoro n'izindi twaro gakondo.  Bavugako ko batewe ubwoba nuko ababikora banabyigamba.

Umwe yagize ati: “bamutemye imihoro hafi 14, basubizamo, basubizamo…”

Undi ati: “arakoresha umuhoro nuko namara kugutema, agatema na runaka, abandi bo mu mpande bazamutinya kuburyo naba nkunyuzeho uwo muntu bari kumuhohotera, kubera ariwo murimo we …ntibagukiza.”

Tumumurezi wo muri aka kagali ka Buruba mu murenge wa Cyuve uherutse kuhatemerwa ariko ntapfe, ubu arembeye mu rugo iyo habonetse ubushobozi ajyanwa kwa muganga agahabwa ubuvuzi bw'ibanze, dore ko yatemaguwe imihoro myinshi mu mutwe.

Yagize ati: “bantemaguye ngeze hafi muri karitsiye ngo nzamuke njye mu rugo nuko barantangira…. Banyemye mu mutwe n’akaboko karacitse, ejo bundi nzajya kwibagisha.”

Munyaneza John umaze igihe ahaterewe umusumari wo mu mutwe, ubu yagize ikibazo cyo mu mutwe atakaza ubwenge none ubu ntacyo ashoboye kwikoresha. Munyaneza asigaye yirirwa yicaye mu nzu ndetse ntashoboye no kwihagurutsa aho yicajwe, nkuko avugirwa n'umubyeyi we ari we umukorera byose.

Yagize ati: “aha ngaha bahicira abantu! Nyine bamaze kumutera umusumari mu gihorihori none ubu namuretse mu nzu, ntabwo ajya kwihagarika, ni ukumujyana! (…) yari umusore ufite n’imbaraga none uyu munsi yirirwa aryamye nuko nkamuterura nkamujyana kwihagarika maze nkamugwa hejuru! Ubu agahinda mfite katuma mba ndira hano! N’ubu baba bakubitira agatoki ku kandi ngo bambonye banyije, ngo ntaho ikibazo kiragera. ”

Gusa bisa n’ibikigoranye muri iyi miryango yombi ku bijyanye no kubona kivurira.

Umwe yagize ati: “ubu murabona uko umwana wanjye ameze, ndi mugufi, nts kintu nifashije, ndi kuvuza ku kara no ku kanono!”

Undi ati: “namurekeye mu nzu nananiwe kumuvuza, ubufasha narimfite bwararangiye, ubu ntegereje ngo azapfe.”

Abinyujije mu butumwa bugufi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Isango Star ko abaherutse gutema Tumumurezi bikweka ko ari abarinzi b'ibirayi batawe muri yombi. Naho abateye umusumari mu mutwe Munyaneza agakurizamo kubura  ubwenge, bo batorotse  ariko bakomeje gushakishwa.

Mu butumwa, yagize ati: “ icya mbere uwo bivugwa ko yatemwe n’abarinzi b’ibirayi ku italiki 17 z’ukwezi kwa karindwi, 2024 mugihe cy’isaa saba z’ijoro ubwo yari yagiye kwiba ibirayi yitwaje umuhoro, aho binakekwa ko yarwanye n’abo barinzi b’ibirayi bakamukomeretsa. Abakekwa ko aribo bamukomerekeje barafashwe bashyikirizwa ubugenzacyaha. Caise ya kabiri, bivugwa ko Munyaneza yatewe umusumari wo mu mutwe, bivugwa ko yaba yarabaye mu kwa karindwi 2021. Ukekwaho kumutera uwo musumari yaratorotse aracyashakishwa. Ubu nta kibazo cy’umutekano muke ugaragara aha muri aka Kagali n’ahandi mu ntara y’Amajyaruguru. Amarondo arakorwa kandi akorwa n’abapolisi n’izindi nzego, abaturage nibahumure, ntihagire ubatera ubwoba.”

Polisi y'u Rwanda, mu ntara y'Amajyaruguru isaba aba baturage kutagira ubwoba kuko iri kumwe nabo. Iranabibutsa kandi gutangira amakuru ku gihe mugihe nabonye ikindi cyabahungabanyiriza umutekano n'ituze.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star- Cyuve - MUSANZE

 Aug 14, 2024 - 13:37