
Musanze: abayobozi bo mu nzego zibanze bakubiswe, abitwa ibihazi bashaka gufata ku ngufu abakobwa
Mar 20, 2025 - 08:34
Hari abayobozi bo mu nzego zibanze mu murenge wa Gataraga batabaza inzego zibakuriye kubera ikibazo cy'ibihazi by'ibyihebe biri gufata abakobwa ku ngufu. Bavuga ko iyo nabo batabaye bakubitwa bikomeye. Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru yabwiye Isango star ko igiye gukurikirana abari gukorara urwo rugomo.
kwamamaza
Rurihose Erissa ni umuyobozi w'umudugudu wa Gatovu wo mu kagali ka Rungu, umurenge wa Gataraga w'Akarere ka Musanze. Uyu muyobozi amaze iminsi mu bitaro arwaye inkoni yakubiswe nabo yasanze bagiye gufata ku ngufu Umukobwa. Gutanga ubwo butabazi byamuviriyemo kumara iminsi 2 muri koma ndetse n'ubu ntarakira neza.
Aganira n'Isango Star, yagize ati: " ntabwo nkunda kwicara ku izuba, n'ubu musanze ndyamye."
Agaruka ku byabaye, yagize ati: "ubwo nari ntashye mu ma saa moya, nsanga hari abasore 3 batangiye umwana w'umukobwa bari kumwambura ndetse bashaka no kumufata ku ngufu. Narababajije nti 'ese uwo mukobwa muri kumushakaho iki', bahita banyadukira barankubita bari kuvuga ngo nanjye bari barambuze. Bankubise nk'inkoni 10 kuko nakingaga akaboko akaba ariko bakubita."

Mu joro ryo ku wa Kabiri, undi mukobwa ukiri Muto wo muri Uyu mudugudu tutashatse kugaragaza umyirondoro ye abakoze ibya mbere nawe bagerageje gushaka kumufata ku ngufu nuko aratabaza arwana nabo basiga bamukomerekeje cyane ku bibero no mu maso. Isango Star yasanze ari gucumbagira.
Yagize ati: " Bambwiye ngo impa niba utampaye kwice! ngo muhe ku bintu nyine, ndamubwira nti 'Oya'. Mugihe ntangiye gukata mu rugo , ahita avuga ati 'hagarara aho ngaho' nuko ndahagarara. Aravuga ati ngo hari ibyo nshaka ngo tuganire. Ndamubwira ngo mbwira vuba ngende, sindagusuzugura. Nagiye kumva, numva ankubise uruntu mu mpanga, ankubita inkoni yo mu mutima, na hano ku itako hose mfite ibisebe. Yashakaga kunsambanya."
Avuga ko ababimukoze bahise bajya kubikorera undi kandi muri iryo joro.
Ati: " Baraguhagarika nyine, wabyanga bakagucoca cyangwa bakabikora ku ngufu! Baba bashaka kumusambanya. Yamaze kunkubita arazamuka, akubita undi iyo ruguru! Mugenzi we bakundana niwe wari ari kubivuga."
Uretse mu mudugudu ukiri mu ngaruka z'inkoni yakuniswe n'aba bari kwita 'ibihazi by'ibyihebe' n'ushinzwe umutekano waho baherutse ku mwataka.
Mudugudu Erissa, yagize ati: " kugira ngo Mutekano ashwane n'ibihazi, hari umuntu wibwe inkwi nijoro noneho amakuru tukayamenya mugitondo. Mugitondo yabajije abo babikoze nuko bashaka kumutera amahane. Rero ni ibisore bya hatali , baba bamwirutseho nuko yirukira mu nzu, ahamagara ku murenge."
" Yikingiye mu nzu kandi ari ku manywa nuko bazana imihoro n'inkoni. Ibyo bikenya ...."
N'abatuye muri ibi bice babona ababita ibihazi bamaze kurenga amaboko y'inzego zibanze babana, cyane ko ngo hari abamaze kubatakariza icyizere kuko hari abo bajya kuregera basanga nabo bamaze gukubitwa nibyo byihebe.
Umuturage umwe ati: "dufite abana bigize ibyihebe, ni babandi bigize ibihazi. Bababona gutyo , bakabiyumvira, bakarongora bakisubirira iwabo bagataha. Basigaye bafite ingomo nyinshi kuko nk'ejo bundi ku manywa, hari ibyasinze bikubita Mudugudu wa hano mu Gatovu.. (...)
Icyakora yifashishije ubutumwa bugufi, umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco MWISENEZA, yabwiye Isango star ko bagiye gukurikirana abari gukora urwo rugomo.Yanibukije abaturage gutanga amakuru icyaha kitaraba.
Yagize ati: "Murakoze ku makuru muduhaye, tugiye kubikurikirana, abakoze urugomo bafatwe bakurikirane. Abaturage turabibutsa gutangira amakuru ku gihe , icyaha kigakumirwa kitaraba. "

Ibyo byaha byakozwe mu ijoro birimo kugerageza gufata abakobwa ku ngufu ngo babasambanye, bwakeye abayobozi bo mu nzego zibanze babikorera ankete kugira ngo yoherezwe ku murenge. Ariko bavuga ko ibyo bihazi byayibatse bikayica.
@ Emmanuel BIZIMANA isango star -Gataraga - Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


