Muhanga: Barasaba kwishyurizwa uwahoze ari Gitifu w’Akagali wabambuye ariko batazi irengero rye

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Rwigerero ko mu Murenge wa Mushishiro, barasaba kwishyurizwa uwahoze gitifu w'Akagari kabo wagiye abambuye none ubu bakaba batazi irenegero rye. Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga buvuga ko bakwiye kugana inkiko bakamurega kuko hashize igihe atakiri umukozi w'akarere.

kwamamaza

Iyo ugeze mu Murenge wa Mushishiro, by'umwihariko mu Kagari ka Rwigerero bakamenya ko uri umunyamakuru cyangwa umuyobozi ubasuye,  abahatuye icyo bahurizaho ni ukubakorera ubuvugizi ku bwambuzi bavuga ko bakorewe n'uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wabo wagiye afata amadeni ntayishyure, aho yacumbikaga ndetse n'ibindi…

Umuturage umwe yagize ati: “ nabashije kumuha inzu acumbikamo ya mwishwa wanjye kuko arinjye warumuhagarariye. Yamaze umwaka muzima nta faranga na rimwe arishyura. Yishyuraga ibihumbi 7 ku kwezi, mu mwaka urumva ni ibihumbi 84. Byamaze kugenda gutyo noneho akajya ambeshyabeshya ngo azatwishyura ntiyabasha kuyampa ngo nyahe nyirinzu.”

Undi ati: “ yambwiraga ko arwaje umugore! Icyo gihe aranzindukira ari mu gitondo cya kare nuko anguza amafaranga ibihumbi 110 ndabimuha. Yambwiye ko atazabimarana ukwezi ariko haciyemo nl’imyaka igera muri itatu. Dufitanye amasezerano.”

Uretse aba, hari undi muturage uvuga ko yagujije uwahoze ari umuyobozi wabo amafaranga ibihumbi 250 n’andi ibihumbi 50 yambwishyiruye kuwo yishyuraga.

Uyu avuga ko “ariko recu mfite n’iyibihumbi 250. Hari ubusheke yansinyiye butagira amafaranga ariko najya kujyayo akambuza kuko yaraziko najyayo ubundi bamufata. Nibwo yajyaga anshukisha nkaba ndatuje, ndabufite bubiri!”

Aba baturage bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye bageza ikibazo cyabo mu nzego z'ubuyobozi ariko nti gihabwe umurongo uhamye.

Kugeza ubu, barasaba inzego bireba kubakurikiranira uwo wari gitifu wabo, kuko bisa n'ibigoye mu gihe badaheruka kumuca iryera.

Umwe ati: “ hageze aho haza abayobozi b’Akarere baje gukurikirana ikibazo cy’uwo muyobozi utabasha kwishyura abaturage. Bamaze kuza baratubwira ngo tugende twandika kugira ngo bazabashe kugenda bishyuza ayo mafaranga. Baragiye nuko mugihe gito twumva ngo yimutse, kugeza ubu ntituzi aho ashobora kuba akorera.”

Undi muturage ati: “ icyo kibazo cyacu twagiye tukigeza ku nzego zidukuriye za hano hafi. Duhera ku Murenge birazamuka bigera no ku Karere. Icyo kibazo bakiziho kuko hari itsinda bohereje ku kagali iraza iratubaza itwaka n’izi mpapuro noneho iragenda tuzi ko giye kudukurikiranira ikibazo. Guhera icyo gihe na n’ubu nta kintu baradukorera.”

Isango Star yashatse kumenya icyo nyiri ubwite avuga ku byo avugwaho n'abaturage, ariko numero yatelefone abaturage bemeza ko ariyo yakoreshaga ntiyashobora gucamo.

Gusa abinyujije mu butumwa bugufi, Kayitare Jaqueline; umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, yagaragaje ko Niyonzima Francois wayoboraga ako Kagari ka Rwigerero bivugwa ko yagiye yambuye abaturage, atakiri umukozi w'akarere.

Avuga ko habaye hari uwo yahemukeiye yamukurikirana mu nzira zisanzwe z'ubutabera.

Abavuga ko bambuwe n'uyu Niyonzima Francois wabayoboraga, biganjemo abacuruzi n'abamuhaga amafaranga yabaga yabatse bayamugurije cyangwa ababwira ko ayabazigamira muri ejo heza.

Kugeza ubu, hashize amezi atandantu batamubona, batazi n'irengero rye.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/tMBu0CJTuT8?si=iSt5P8ji1-g5hwdL" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Muhanga.

 Mar 20, 2024 - 09:20