Muhanga: barasaba gusanirwa imiyoboro y'amazi bakava kuy'ibishanga

Abatuye mu Murenge wa Kiyumba barasaba ko imiyoboro y'amazi meza bari begerejwe bafashwa ikongera gukora kuko bayavomyeho igihe gito, ntiyongera gukora. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ikibazo cyatewe n'ibiza byari byangije iyo miyoboro y'amazi, ariko ngo hari gukusanywa ubushobozi bwo kuyisana.

kwamamaza

Umurenge wa Kiyumba uherereye ahitwa mu Ndiza mu birometero bisaga 38 uvuye ku biro by'Akarere ka Muhanga. Ni umurenge ugizwe n'imisozi miremire, ariko wari wagejejwemo umuyoboro w'amazi meza nuko bayavomaho igihe gito, ubundi basubira ku kuvoma kure, ayo mu mibande n'ibishanga.

Ubwo bamwe mu bahatuye baganiraga n'Isango Star, umwe yagize ati:" ikindi kibazo dufite ni ayo amazi twebwe tudafite, twebwe mu mudugudu wa Burerabana ntayo dufite."

Undi ati:" barubatse, akazu karahagaze ariko mazi ntayarimo. Usanga hari nk'akagali karimo amazi. Usanga ako kagali amazi adakora kuko turacyavoma bya birohwa, turacyajya mu bishanga kubera iyo mpamvu."

Icyakora Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mugabo Girbert, avuga ko iki kibazo cyatewe n'ibiza byari byangije iyo miyoboro y'amazi, ariko ubushobozi nibuboneka izasanwa

Ati:" muti iriya misozi ya Ndiza hari ahahuye n'ibiza, iyo rero ibiza bije ntabwo twabihagarika, ntitwabishobora. Impamvu cyitwa icyiza ni uko kiba gitunguranye kandi hari n'ikiza kirusha ubushobozi ibikorwa twakoze. Imiyoboro yangiritse muri icyo gihe cy'ibiza ariko icyari kigoye ni ukuhageza amazi twubaka imiyoboro bushya, kuyisana nabwo ni ibintu abantu bakora bitewe n'ingengo y'imari. Iyo ibiza bije mu ngengo y'imari hagati utarabipanze, ntabwo, ubushobozi bwaboneka. Ariko iyo umwaka uje abantu bakabipanga, ubwo iyo miyoboro uzongera isanwe bongere bavome nkuko yari yahagejejwe."

Yongeraho ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwa remezo, ati "Ni ukwita ku bikorwaremezo, nta kindi ...niyo miyoboro y'amazi iba yaraje ariko igatwarwa n'ibiza. Abakora imirimo y'ubuhinzi n'ibindi bikorwa biri hafi aho nta ruhare bagize mu gukumira ibiza. Ni ugufatanya rero kugira ngo ibikorwa tuba twagezeho, cyane cyane ko ubushobozi aba atari bwinshi, no kubirinda tube dufatanyije." 

Gusa abaturage bavuga ko igihe baba bongeye kubona amazi meza mu marobine, byabakuriraho imbogamizi bafite yo kuvoma kure kandi mu misozi ihanamye, aho umubyeyi aba afite n'impungenge ku mutekano w'umwana ukora urugendo rurerure ajya kuvoma ayo mazi.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Amajyepfo.

 Aug 8, 2024 - 13:43