
Mu Rwanda hamaze gushyirwaho abahuza b’umwuga 800 bazafasha abantu gukemura ibibazo by’amakimbirane
Sep 3, 2024 - 08:01
Mu rwego rwo kugabanya imanza zigera zikanatinda mu nkiko, urukiko rw’ikirenga ruravuga ko kugeza uyu munsi mu Rwanda hamaze gushyirwaho abahuza b’umwuga bagera kuri 800, bazafasha abantu gukemura ibibazo by’amakimbirane bagirana bitabaye ngombwa ko bikemukira mu nkiko.
kwamamaza
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy'urukiko rw’ikirenga aho buri mwaka hategurwa umuhango nk’uyu wo gutangiza umwaka w’ubucamanza mushya ariko hanarebwa uko ushize wagenze.
Dr. Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, yavuze ko iki gikorwa ari cyiza cyo gupima aho urwego rw’ubucamanza mu Rwanda ruhagaze ndetse n’aho rugana.

Ati "buri mwaka urwego rw'ubucamanza rutegura umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w'ubucamanza mu rwego rwo kugaragaza ibyagezweho mu mwaka urangiye, imbogamizi rwahuye nazo no gufata ingamba nshya z'umwaka utangiye, ni igikorwa cyiza kuko kiduha ishusho rusange y'uko ubucamanza bwacu ndetse n'ubutabera muri rusange buhagaze, ibi bituma dufatira hamwe izindi ngamba bitewe n'aho tugeze ndetse n'aho twifuza kujya mu mwaka tuba tugezemo".
Hashimwa intambwe imaze guterwa mu bihe byatambutse ariko ngo hari ibikorwa byifuzwa kongerwamo imbaraga muri uyu mwaka harimo no gushyira imbaraga mu buhuza hatarinze kwitabazwa inkiko.
Ibi byavuzwe na Perezida w'urukiko rw'ikirenga akaba na Perezida w'inama nkuru y'ubucamanza, Dr. Faustin Ntezilyayo.

Ati "nkuko byatangiye tuzakomeza gushishikariza ababuranyi n'abavoka babunganira kuyoboka uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza n'ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane batagombye kuza mu nkiko, tuzakomeza gusobanurira ibyiciro bitandukanye ibyo gukorana n'abahuza bigenga, ibi byose tuzakomeza kubikora kugirango dushishikarize abantu gukemura ibibazo byabo banyuze mu buhuza ariko atari ubuhuza bukozwe n'abanditsi n'abacamanza gusa, ubu tumaze kugira abantu barenga 800 b'abahuza b'umwuga bahuguwe babifitiye ubushobozi abantu bashobora kwifashisha kugirango bakemure ibibazo bitagombye kuza mu nkiko".
Ngo ibyo bizakorwa kuko hari imanza nyinshi zikwiriye gukemuka bidaciye mu nkiko.
Dr. Faustin Ntezilyayo akomeza agira ati "byagaragaye ko hari imanza zimwe zishobora kuza mu nkiko, ntabwo tuvuga ko imanza zitazaza mu nkiko ariko hari imanza nyinshi zishobora gukemurwa neza binyuze mu buhuza n'ubundi buryo bwo gukemura impaka bitagombye kunyura mu nkiko".

Raporo y’urwego rw’ubucamanza y’umwaka wa 2023/2024, yerekana ko imanza nshinjabyaha ari zo zinjiye mu nkiko ziri ku kigero cyo hejuru zingana na 74.324 zihwanye na 69% by’imanza zinjiye zose. Mu manza nshinjabyaha ibyaha byakomeje kuza ku isonga harimo; ubujura, gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


