Haracyari imyumvire izitira bamwe mu babyeyi gukingiza abana

Mu gihe u Rwanda rwishimira intambwe ruriho muruhando rw’amahanga ku kurandura indwara y’imbasa, binyuze muri gahunda yo gukingira abana bose kuva bakivuka kugera ku myaka 2, haracyari imyumvire izitira bamwe mu babyeyi gukingiza, bigatuma kugeza ubu abana 4% batabona urukingo rw’imbasa.

kwamamaza

Ibi byagaragajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa ku nshuro ya 9, aho wizihirijwe mu karere ka Kamonyi nka kamwe muturere turimo ababyeyi badakozwa ibyo gukingiza abana babo kubera imyemerere nkuko byemezwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwiringira M. Jose.

Ati "ni imiryango mike ariko niyo mikeya twiyemeje kuyikorera ubukangurambaga aho tugenda tugakangurira umubyeyi w'umugore niba umugabo ariwe umubuza gukingiza aho twagiye tubikora bagiye batwemerera abo iyo ubasobanuriye ukanamubwira ngo icyo uri kubuza umwana wawe wowe waragikorewe nicyo kintu cya mbere kimuha imbaraga zo kugirango ahindure ya myumvire".     

Indwara y’imbasa n’indwara yibasira cyane cyane abana batarageza ku myaka 15, kuko aribo baba bataramenya neza kandi ngo bazirikane igihe cyose kwita ku isuku.

Dr. Rosette Nahimana, ashinzwe ikingira mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima OMS mu Rwanda agaragaza ko ntamuti iyi ndwara igira usibye urukingo.

Ati "ubumuga bw'imbasa ntabwo buvurwa ngo bukire buhoraho, mu bantu banduye imbasa abantu 5% bonyine gusa nibo bashobora kugaragaza ibimenyetso,1% wenyine akaba ariwe uzagaragaza ubumuga, byumvikane ko ushobora kuba ufite abantu 200 bayifite ariko umwe wenyine akaba ariwe uzagaragaza ubumuga, niyo mpamvu iyo habonetse umuntu umwe wanduye imbasa duhita dukingira abantu bose, ubu ikigamijwe nuko nta mwana numwe wakagombye kuba acikanwa n'urukingo urwo arirwo rwose".         

Gahunda yikingira yagize uruhare runini mu kurandura iyi ndwara kuko ababyeyi nabo bayitabiriye bavuga ko bamaze kumenya ingaruka zo kudakingiza.

Umwe ati "aho ntangiye gukingiza ku mwana wa mbere nta ndwara bararwara zerekeranye no kunkingo naba narabahesheje, itandukaniro riri hagati y'umwana ukingiwe n'udakingiwe nuko ukingiwe agira ubuzima bwiza, udakingiwe afite ibyago byinshi byo kwandura izo ndwara, umwana utarakingiwe agira ubumuga".     

Sibomana Hassan, umuyobozi wa porogaramu y’igihugu ishinzwe ikingira muri RBC, agaragaza ko nubwo u Rwanda rugeze aheza ariko hakirimo icyuho.

Ati "ibikorwa bijyanye n'ikingira mu gihugu bimeze neza, hano mu Rwanda abana barakingiwe ku kigero gishimishije kubera ko iyo turebye abana bakingiwe 96% baba barabonye inkingo zose z'ibanze zigenwa ku bana batoya bari munsi y'umwaka umwe ariko nubwo bimeze bityo birumvikana ko tugifite 4% tugomba gukingira kubera ko uriya mwana uba udakingiwe ashobora kuba icyuho cyo kugirango afatwe n'uburwayi indwara nyinshi dukingira ni udukoko tubana natwo, muri iyi minsi turimo guhangana n'ikibazo cy'abana ushobora gusanga afite n'umwaka 1 ababyeyi batibuka no kuba bamukingiza bitanga icyuho".     

Urukingo rw’imbasa rwavumbuwe mu mwaka w’i 1960, mu Rwanda, umurwayi wa nyuma aheruka kugaragara mu gihugu mu mwaka 1993. Uyu munsi ukaba waratangiye kwizihizwa ku isi mu mwaka wa 2012, mu Rwanda uyu munsi watangiye kwizihizwa muri 2014.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kamonyi

 Oct 25, 2024 - 07:49