
Mu myaka 7 poste de sante zatanze umusaruro ufatika mu bikorwa by'ubuvuzi
Jul 19, 2024 - 08:41
Bamwe mu baturage bivuriza kuri za poste de sante zashyizweho murwego rwo kubegereza serivise z’ubuvuzi aho batuye, barishimira imikorere yazo kuko zatumye bahabwa izo serivise mu buryo bwihuse batarinze gutegereza, gusa bavuga ko zose zikoresheje ubwisungane mu kwivuza byarushaho kubabera byiza.
kwamamaza
Abagana izi poste de Sante bavuga ko zibafasha kwivuza indwara zimwe na zimwe batiriwe bakora ingendo ndende nk’uko byari bimeze mbere, bikaba byarabafashije kwivuza ku gihe, gusa bakifuza ko serivise bahaherwa zakwiyongera ndetse zose zikaba zakoresha ubwisungane mu kwivuza.
Umwe ati "poste de Sante zadufashije byinshi kuko ikibazo cy'amenyo n'izindi ndwara babasha kuba bazikurikirana, mbere nta serivise bapfaga gutanga ariko ubu hari n'izo ushobora kuba wajyana mituweli bigakorana, poste de sante zose kireka bazishyizemo ubwisungane twese tukajya dukoresha mituweli, hakongerwamo imbaraga kugirango buri wese abashe kuba yahivuriza".
Nambajimana Dativa, ni umuforomo kuri poste de Sante ya Muhoza mu karere ka Nyarugenge, avuga ko abaturage bamaze kumenya serivise batanga kandi ko babagana umunsi ku munsi ntawe ukirembera mungo.
Ati "abaturage barabyitabira cyane, ku munsi dushobora kwakira hagati ya 20 na 50, tuba turi hano kugirango umuturage abone serivise ku gihe kandi neza, bishobora kuba indwara yamuzanye hano itahavurirwa tukamwohereza ku kigo nderabuzima".
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ishize, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bitandukanye harimo n’ubuvuzi bw'ibanze. Yubatse ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze bikorera ku rwego rw’akagari bitanga serivisi ubundi zatangirwaga ku bigo nderabuzima.
Julien Mahoro Niyingabira umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima avuga ko kuva zigiyeho zatanze umusaruro.
Ati "serivise zitangirwa kuri za poste de sante, serivise z'ubuvuzi bw'ibanze aho abaturage bagenda bakisuzumisha bagapimwa indwara barwaye bakandikirwa imiti bagataha, icyakora hari amavuriro matoya asa nkaho yashyizwe ku rwego rwa kabiri aho ashobora gutanga serivise zisumbuyeho zirimo kubyaza, hakabamo gutanga serivise z'ubuvuzi bw'amaso, serivise z'ubuvuzi bw'amenyo kandi zikaba zishobora gukora amasaha 24 mu minsi 7, ubusanzwe izindi poste de sante zisanzwe zikora mu masaha y'akazi hakagira igihe zigafunga, ni urugendo rukomeje, icy'ingenzi kigambiriwe nuko umuturage yegerezwa serivise z'ubuvuzi hafi ye".
Naho kubijyanye nuko zose zakoresha mituweli, avuga ko biri munzira nziza kandi zitanga icyizere.
Ati "ni ibiganiro bihari kandi ibiganiro byo kugirango abaturage boroherezwe bashobore kuzivuzaho bakoresheje mituweli kandi turateganya ko bizatanga umusaruro, ni intambwe nziza izaba itewe".
Kugeza ubu mu gihugu habarurwa poste de sante zirenga 1850, murizo 90 ziri ku rwego rwa kabiri kuko zitanga serivise zisumbuye harimo nko gukurikirana ababyeyi batwite na serivisi zo kuvura amenyo n’amaso.
Raporo yasohotse muri 2023 igaragaza neza umusaruro wizi poste de sante kuko zakiriye abakiriya bagera kuri miliyoni 5 bahabwa ubuvuzi ni kuvuga ¼ cy'abantu bivuje bose mu gihugu.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


