Mu bakize Marburg hari abasigarana virusi yayo mu bice by'umubiri

Mu gihe u Rwanda ruri mu nzira yo gutsinda burundu icyorezo cya Marburg, Minisiteri y’ubuzima irasaba abanyarwanda kudaha akato abakize iyi ndwara ariko nabo bagakomeza kwirinda no kwitwararika kuko hari ibice by'umubiri bimwe na bimwe bisigaramo iyi virusi nko mu maso, amashereka no mu masohoro n'ubwo iba itakigaragara mu bipimo by'amaraso.

kwamamaza

Ni ibyatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere, ubwo Minisiteri y’ubuzima yagaragazaga ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda kugeza ubu.

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’ubuzima avuga inkomoko y’iki cyorezo n’uko aho cyabonetse bwa mbere ubu harinzwe.

Ati "cyavuye kuducurama dusubiye inyuma tuza gusanga umurwayi wacu wa mbere yarakoraga ahongaho mu kirombe gicukura amabuye mu buvumo, tujya mu buvumo ibyakozwe nuko hashyizwe urukuta rutandukanya aho uducurama turi n'aho abantu bari ndetse hashyirwa n'amatsinda y'abaganga n'abakurikirana iby'inyamaswa bazajya bahora bari maso, bikorwa aho ariko bikorwa no mu gihugu hose".    

Gusa ngo nubwo kugeza ubu iki cyorezo kiri kugenda gicyendera, mu bakize hari abasigarana iyi virusi mu bice bimwe na bimwe by’umubiri ariyo mpamvu basabwa kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe cyose batarapimwa harebwa niba iyi virusi yarabashizemo burundu.

Dr. Sabin Nsanzimana akomeza agira ati "bashobora kugumana iyo virusi yihishe ahantu hamwe na hamwe mu mubiri wabo cyane cyane mu masohoro y'abagabo ndetse no mu jisho mu mboni, birashoboka ko ikunda kwihisha aho hantu habiri ni nayo mpamvu abakize dukomeza tubakurikirana mu byumweru bikurikira, gukira biba bivuga ngo mu maraso yabo ntayo ikirimo kandi tubapima kabiri hagati y'igipimo cyambere n'icya kabiri hagacamo amasaha 72, abakize tubabwira ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugera igihe bya bipimo bya nyuma bigaragaje ko yashizemo burundu".      

Kuva virusi ya Marburg yagaragara bwa mbere mu Rwanda muri nzeri 2024, mu bantu 66 bayanduye yahitanye 15, 49 barakira, kugeza ubu hakaba hasigaye 2 bari kuvurwa nabo ariko ngo byitezweko bazakira bidatinze kuko batarembye.

Inkuru ya Yassini Tuysihimire / Isango Star Kigali

 Nov 5, 2024 - 08:58