
MTN Rwanda imaze kuvugurura iminara 447 mu mujyi wa Kigali
Nov 5, 2024 - 09:42
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda irishimira kuba isoje ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro yayo mu mujyi wa Kigali aho havuguruwe iminara igeze kuri 447, ibi kandi bikaba biganisha ku ikoranabuhanga ryihuta rya 5G.
kwamamaza
Nkuko biri mu cyerecyezo u Rwanda rwihaye cyo kuba umusingi w’ikoranabuhanga muri Africa, abafatanyabikorwa babigizemo uruhare sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda irishimira ko imaze kuvugurura imiyoboro yayo irimo n’iminara 447, aho binaganisha ku ikoranabuhanga rya internet yihuta ya 5G.
Eugene Gakwerere, umuyobozi ushinzwe tekinike muri MTN ati "kuva muri 2020 twatangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yacu, iyo miyoboro mvuga ntabwo ari kuminara gusa, kugirango dushobore guha umusingi tekinoloji nshyashya zigenda ziza nkuko isi igenda itera imbere tumaze kuvugurura iminara 447 niyo dufite muri Kigali uyu munsi kugirango tuyihe ubushobozi bwo kugirango umufatabuguzi wacu cyangwa umuturarwanda ashobore kubona serivise zinoze kandi zihuse, kuyivugurura ntabwo ari uguca amarenga ahubwo niho turimo turagana".
Eugene Gakwerere kandi akomeza asobanura impamvu bahereye mu mujyi wa Kigali mu kuvugurura imiyoboro, akanavuga ko ahakiri ibibazo bazakomeza kubyitaho.
Ati "uyu munsi wa none 54% by'abakoresha telefone cyangwa serivise zigezweho bari muri Kigali niyompamvu twaje muri Kigali kugirango dutange ibyemezo by'ibyo twakoze kuko Kigali yarangiye ariko kuba yarangiye ntabwo bishatse kuvuga ko ibibazo by'ikoranabuhanga byashize ariko bitatubuza ko ibindi bibazo bigiye biri mu nkengero z'umujyi wa Kigali cyangwa se mu nyubako nini ziri muri Kigali nazo tugomba kuziha ibikenerwa cyangwa ibigenerwa abafatabuguzi bacu".
Kuba uyu munsi ivugurura ry’imiyobora ya MTN ryarangiye mu mujyi wa Kigali hakurikiyeho kuba ibikorwa bizakomereza mu ntara zigize u Rwanda haherwe mu mijyi yunganira Kigali.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


