
Mozambique: Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro zatsinzwe mu mukino wa gicuti
Jun 1, 2026 - 14:19
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado zakinnye umukino wa gicuti n’urubyiruko rwo mu Karere ka Mocímboa da Praia kuri iki Cyumweru, mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza n’abaturage no gushimangira ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.
kwamamaza
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru warangiye ikipe y’Akarere ka Mocímboa da Praia yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Nyuma y’umukino, Umuyobozi w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Helena Bandeila, yashishikarije urubyiruko gukomeza kurangwa n’ubufatanye mu gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Yanashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare zagize mu kugarura umutekano n’ituze muri Cabo Delgado.
Uyu mukino ni kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza ubufatanye hagati y’abaturage n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zikorera muri Cabo Delgado, cyane ko Ingabo z'u Rwanda zigenda zigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo kuvura abaturage n'ibindi by'iterambere.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


