
Minisitiri Uwimana yashimye Umudugudu umaze imyaka 8 utarangwamo ibyaha, asaba indi kuwigiraho
Oct 16, 2025 - 10:11
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolee Uwimana, yasuye Umudugudu wa Gakomo, mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare, umaze imyaka isaga umunani utarangwamo ibyaha birimo amakimbirane mu ngo, gutera inda abangavu no gutesha abana ishuri. Ni mu gihe abaturage bawutuye bahuguye mu bikorwa byo kwiteza imbere.
kwamamaza
Minisitiri Uwimana yashimiye abaturage b’uyu mudugudu ku bwitange n’ubumwe, abasaba gukomeza kubibungabunga no gukorera hamwe kugira ngo birusheho kubageza ku iterambere rirambye. Yasabye kandi indi midugudu mu gihugu kwigira kuri Gakomo, ikayifata nk'icyitegererezo mu kubaka imiryango ifite umutekano n’imibanire myiza.
Yibukije abaturage ko kugira imiryango myiza bisaba kurangwa n’ubumwe n’ubwubahane, ababwira ko ari byo shingiro ry’iterambere ry’igihugu.
Minisitiri Uwimana yavuze ko kugira ngo imbogamizi abagore bagihura na zo zikemuke, bisaba ko abagize umuryango bose bumva ko ihame ry’uburinganire rifasha mu kubaka ubwubahane n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, bigatuma imiryango irangwa n’ibyishimo n’iterambere.

Yanenze imiryango igaragaramo amakimbirane ndetse n’abagore bagaragara mu myitwarire idakwiriye Umunyarwandakazi, nko kutita ku nshingano zo mu rugo, kutita ku burere bw’abana no kwishora mu businzi n’izindi ngeso zidindiza iterambere zikangiza n’isura y’Umunyarwandakazi.
Yashimiye abagore bamaze kwiteza imbere kandi bafasha abandi kubigeraho, avuga ko bakoresheje neza amahirwe igihugu cyabahaye. Yasabye n’abandi kubigiraho no kwitabira ibikorwa by’iterambere bizafasha kubaka igihugu kirangwa n’imibereho myiza kuri bose.






Hashimiwe abagore biteje imbere 
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


