
Minisitiri Nduhungirehe yasabye Afurika gushora mu bikorwaremezo bigabanya ikiguzi cy’ubucuruzi
May 22, 2026 - 11:44
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier P. Nduhungirehe, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo byoroshya ubucuruzi hagati yabyo, avuga ko ari bwo buryo bwafasha kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, kongera ihangana ry’umugabane no gutuma Isoko rusange rya Afurika rikora neza.
kwamamaza
Yabitangaje ku wa 21 Gicurasi (05) 2026 mu nama mpuzamahanga y’iterambere yabereye i Rabat muri Morocco, aho yavuze ko icyuho cy’ibikorwaremezo Afurika ifite kitakiri ikibazo cy’iterambere gusa, ahubwo cyahindutse inzitizi ikomeye ku ihangana ry’ubukungu bw’umugabane.
Minisitiri Amb Nduhungirehe yavuze ko ibihugu bya Afurika bikomeje guhura n’ikibazo cy’ikiguzi kinini cyo kugeza ibicuruzwa ku masoko yo imbere mu mugabane, rimwe na rimwe kikaba kiri hejuru kurusha kubivana ku masoko yo hanze ya Afurika.
Yagize ati: “Akenshi ikiguzi cyo kunyuza ibicuruzwa muri Afurika kiba kiri hejuru ugereranyije no kubivana ku masoko yo hanze y’umugabane. Iki kibazo gisubiza inyuma ihatana n’intego y’isoko rusange rihuza Afurika.”
Yagaragaje ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga nyinshi mu kubaka no guteza imbere imihora y’ubwikorezi, ibyambu, inzira za gari ya moshi, ubwikorezi bwo mu kirere ndetse n’imipaka igakora mu buryo bugezweho kugira ngo ubucuruzi bwihute kandi buhenduke.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ari amahirwe akomeye ashobora guhindura ubukungu bw’umugabane kuko rihuza abaturage barenga miliyari 1,4, rikaba ryitezweho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yasobanuye ko kugira ngo iri soko rikore neza, bisaba kugabanya amafaranga acibwa ku mipaka, guhuza amategeko y’ubucuruzi, guteza imbere uburyo bwo kwishyurana no kubaka ibikorwa remezo bigezweho ku mipaka.
Minisitiri Amb Nduhungirehe yanagaragaje ko Afurika ikwiye kuva ku rwego rwo kohereza ibikoresho fatizo bidatunganyije, ahubwo igashyira imbaraga mu kubaka inganda no kongerera agaciro ibicuruzwa byayo binyuze mu ruhererekane nyongeragaciro rw’umugabane.
Yavuze ko kongera ubufatanye, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika byatuma uyu mugabane ugira ijambo rikomeye mu bukungu bw’Isi. Yashimangiye ko ejo hazaza ha Afurika hazashingira ku buryo ibihugu byayo bifatanya gukemura ibibazo no gushyira imbere ishoramari rifitiye abaturage akamaro.
Yamenyesheje abitabiriye iyo nama ko Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’ibihugu bya Afurika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu guteza imbere iterambere rirambye n’ubufatanye bw’umugabane.
@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


