Minisitiri Dr. Bizimana yanenze ibihugu byo muri Afurika bidakurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko nubwo hashize imyaka 32 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika kiraburanisha abakekwaho kuyigiramo uruhare babihungiyemo. Ni mu gihe u Rwanda rwohereje impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi.

kwamamaza

Ibi Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho mu nama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yabaye ku wa 8 Mata (04) 2026 i Kigali yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abashakashatsi n’abayobozi batandukanye, igamije gushaka ibisubizo birambye byo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwashyizeho imbaraga mu gukurikirana abakekwaho Jenoside bari mu mahanga, harimo no kohereza impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika kirabasha kuburanisha n’umuntu n’umwe mu babihungiyemo. ibi bituma itangwa ry'ubutabera rikomeza kugirana.

Yagizr ati: “Kugeza uyu munsi, nyuma y’imyaka 32, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyari cyacira urubanza ku butaka bwacyo umuntu n’umwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hari impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi nyinshi zoherejwe n’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.”

Yongeyeho ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ifite umwihariko, agaragaza ko ari ho ha mbere umugore wa mbere ku Isi yahamijwe ibyaha bya jenoside. Uwo ni Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w'umuryango.

KU rundi ruhande, Minisitiri Dr Bizimana yanenze imikoranire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR, aawugereranya n'aba-Nazi bo mu mutima wa Afurika. Yavuze ko nubwo aba bakorana ariko ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi  bidashobora na rimwe gukorana n’aba-Nazi.

Ati: "nta gihugu gishobora gukora amarorerwa yo gukorana n’aba-Nazi ngo amahanga areke kugikubita ahababaza. Ariko dore RDC ku mugaragaro irakomeza gusakaza Politiki yimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, bagakomeza gufasha bariya ba Nazi bo mu mutima wa Afurika ari bo FDLR, bakanabashyira no mu ngabo zabo.”

Yagaragaje ko uko nta gihugu cyakorana n’aba-Nazi ngo bikigwe amahoro ari nako  byari bikwiye kugenda ku guhugu cyakorana na FDLR igizwe n'abarimo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

 Apr 8, 2026 - 14:09