
Minisitiri Amb Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira ubufatanye na Korea
Jun 2, 2026 - 12:07
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana bya hafi na Repubulika ya Korea y'Epfo n’abafatanyabikorwa bo muri Afurika, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemezo bihuriweho no kurushaho gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu nyungu z'abo mu gihe kizaza.
kwamamaza
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangaje ku wa Mbere i Seoul muri Korea y'Epfo, aho yitabiriye inama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri Africa n'uw'iki gihugu.
Yavuze ko ubwo bufatanye bugamije kurushaho gushyira mu bikorwa ibyemezo bihuriweho uko bikwiye no gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye bw’impande zombi ku bw’inyungu zazo mu gihe kiri imbere.
Iyo nama yibanze ku biganiro bijyanye no gushaka ibisubizo bihuriweho ku bibazo byugarije Isi.
U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye gukomeza gukorana na Korea y'Epfo ndetse n’ibihugu bya Afurika mu gihe u Rwanda rukomeje kuza imbere mu gishyira mu bikorwa imyanzuro n’amasezerano rugenda rwemeza. Urugero nk'ibikubiye mu masezerano y'isoko rusange rya Africa ndetse ni kimwe mu bihugu bike ku mugabane wa Africa cyakuyeho Viza.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr

