Minisiteri y'uburezi yasabwe gukemura ibibazo byose bigaragara mu mitangire ya ‘équivalence’

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, umutwe w'Abadepite, yasabye Minisiteri y’Uburezi kwihutisha ingamba zo gukemura ibibazo byagaragaye mu mitangire ya ‘équivalence’. Ibi babigaragaje nyuma yo kwakira raporo y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abadepite ishingiye ku isuzuma rya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko.

kwamamaza

Ni kenshi hagiye hagaragazwa ibibazo mu mitangire ya za équivalence zisabwa n'abanyeshuri bize mu mahanga ariko bamwe bagatinda kuzibona. Ndetse HEC yasabwe kenshi gukemura iki kibazo kidasiba kugarukwaho.

Icyakora kuri iyo nshuro, Minisiteri y’Uburezi yasabwe kuvugurura urutonde rw’ibisabwa ku basaba ‘équivalence’, igasigaramo ibirebana n’amasomo n’imyigire gusa, ndetse no kurangiza kubaka urubuga rw’ikoranabuhanga rw’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), ruzajya rukorerwamo ibikorwa byose bijyanye no gusaba, gusuzuma no gutanga ‘équivalence’ bitarenze muri Mutarama (01) 2026.

Mugihe uyu mwanzuro w'Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite washyirwa mu bikorwa nk'uko byasabwe, wafasha mu gukemura ibibazo by'imitangire serivisi inoze ku basaba équivalence z'impamyabumenyi zabo, cyane ko byagiye bigaragara ko kutayibona ku gihe bituma hari abatabona akazi cyangwa abakarimo bakagakurwamo.

 Nov 14, 2025 - 09:26