MINISANTE irasabwa gukemura ibibazo bibangamira abivuriza kuri Mituweli

Abadepite mu nteko Ishinga amategeko y'u Rwanda, barasaba Minisiteri y'Ubuzima na RSSB kuvugutira umuti urambye ibibazo byagaragajwe na Komisiyo y'lgihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, birimo icy'abanyarwanda bivuriza kuri Mutuelle de Sante batabona imiti uko bikwiye, abafite ubumuga batabonera insimburangingo n'inyunganirangingo mu bigo by'ubuvuzi bibegereye n’ibindi.

kwamamaza

Kudahabwa imiti ijyanye n’indwara, koherezwa kuyigura mu bigenga, kudahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo ku bafite ubumuga, kutitabwaho uko bikwiye, gusiragizwa n’ibindi, ni bimwe mu bibazo abakoresheje ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Sante batahwemye kugaragaza mu gihe bakeneye ubuvuzi.

Ibibazo kandi Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu nteko Ishinga amategeko y'u Rwanda, bagaragaza ko byanagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y'lgihugu y'Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2022-2023, bakabaza Minisiteri y'Ubuzima na RSSB igisubizo babifitiye.

Umudepite umwe ati "ni ukubera iki uyu munsi iyo miti itaboneka mumafarumasi yegereye abagenerwabikorwa?

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko hakiri urugendo mu gutuma abaturage babonera imiti hafi uko bikwiye ariko kandi ngo hari ibiri gukorwa.

Ati "ahakiri ibibazo biterwa n'amikoro mu kigega cya mituweli kugirango amavuriro yishyurwe, ntabwo biratungana ariko gahunda dufite twizeye ko bizahinduka umuturage akaba yajya kwivuza akabona imiti nibura imyinshi ishoboka hagasigara yayindi igoye cyane". 

Ni mu gihe kandi bamwe mu bayobora ibitaro n’ibigo nderabuzima batasibye kubogoza kubera fagitire z’amafaranga y’abivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza Mituelle de Sante usanga zimara imyaka myinshi barazitanze muri RSSB ariko ntizishyurwe.

Icyakora kuri iki naho MINISANTE na RSSB bavuga ko bagerageje gukora iyo bwabaga ku buryo bagenda bagabanya uyu mugogoro gahorogahoro.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Feb 6, 2024 - 08:05