MIGEPROF yashyize umucyo ku by'itegeko rishya rigena imyaka yo gushyingirwa

Abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu bagaragaje impungenge ku ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ku ngingo irebana nuko imyaka yo gushyingirwa ishobora kuba 18 aho kuba 21, bakavuga ko umuntu ufite iyo myaka uretse kuba afite imyaka y’ubukure ariko aba ari umuntu utaragira ubushobozi buhagije bwo gushinga urugo ngo rukomere kuko ngo abenshi baba bakirebererwa n’ababyeyi babo cyangwa se ababarera.

kwamamaza

Mugihe iri shingiro ry’umushinga w’itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango, ryashyikirizwaga komisiyo ya politiki uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu ngo barisesengure, Abadepite bagize iyo komisiyo bagaragaje impungenge ku ngingo irimo ivuga ku myaka yo gushyingirwa aho bahuriza ku kuba imyaka 18 yaba ari mike cyane ku buryo uyifite adakwiriye kuba ari umuntu wo gushyingirwa byemewe n’amategeko.

Umwe ati "umwana ufite imyaka 18 ntabwo bamwemerera kuba umwishingizi w'undi, hanyuma ukibaza utu ese kuki adashobora kwishingira undi ariko ukamuha uburenganzira bwo kumubwira ngo genda ushake, noneho tukamuha uburenganzira ngo genda ushake ubyare kandi na babandi abyara agomba kubakurikirana akamenya ishingano za kibyeyi akabitaho, badufashe kugirango tubyumve neza".  

Dr. Valentine Uwamariya Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yahashyize umucyo avuga ko iryo tegeko ryumvikanye nabi ko ntahantu muri ryo handitse ko umuntu azajya ashyingirwa ku myaka 18.

Ati "hari ukuntu byagiye bivugwa bikanandikwa ukagirango mu itegeko byahindutse imyaka yo gushyingira ni 18 ariko imyaka yo gushyingirwa ntiyigeze ihinduka, imyaka yo gushyingirwa iteganyijwe muri uyu mushinga w'itegeko iracyari 21, hanyuma uwakenera gushyingirwa ataruzuza imyaka 21 yagaragaza impamvu zumvikana zigasuzumwa kugirango yemererwe gushyingirwa". 

Akomeza avuga ko gutwita atariyo mpamvu yagashingiweho umuntu ashyingirwa ataruzuza imyaka 21 ahubwo ko umuryango uwo mwana aturukamo wakamufashije gukira ibikomere akazashyingirwa azi kandi afite ubushobozi bw’ibyo agiye gukora.

Ati "nongere ngaruke ku kintu cyo gutwita cyakomeje kuba impaka bikagaragara ko gutwita bitavuze gushyingirwa utaruzuza imyaka 21, bikagaragaza ko uwo mwana ababyeyi baba bagomba gukomeza kumushyigikira no kumufasha mu buzima bwe ariko wasubira inyuma ugasanga ntabwo ariko bigenda, ntabwo igisubizo cyashakirwa kumushyingira ariko bibaye byiza nuko umuryango wajya umwakira ukamufasha ukemera ko yahuye nicyo kibazo bakamwakirana n'umwuzukuru". 

U Rwanda ruri mu bihugu bike ku isi byari bigifite itegeko rivuga ko imyaka yo gushyingirwa ari 21 gusa. Ibihugu byinshi byaba iby' Afurika n’ibyo ku yindi migabane, imyaka yo gushyingirwa yemewe ni 18 cyangwa munsi yayo, mu gihe ababyeyi babitangiye uburenganzira cyangwa inzego zibishinzwe.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 5, 2024 - 08:29