
MIGEPROF yahawe igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo bigaragara mu kurwanya imirire mibi n'igwingira
Nov 14, 2025 - 17:33
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) gufata ingamba zihutirwa zigamije gukosora ibibazo bikomeje kugaragara muri gahunda zo kurwanya imirire mibi, birimo imitegurire mibi y’indyo, uruhare ruke rw’ababyeyi n’isuku ikiri hasi, kandi byose bigakemurwa bitarenze amezi atandatu.
kwamamaza
Abadepite bafashe uyu mwanzuro kuri uyu wa Kane nyuma yo kumurikirwa raporo ya Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, yerekanaga ishusho y’imitangire ya serivisi n’ibibazo bikigaragara mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Raporo yagaragaje ko mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo z’abaturage hakiri ibyuho bikomeye birimo amahugurwa adahagije ku barezi bita ku bana bato, ifu y’igikoma idahagije, imfashanyigisho n’ibikoresho bikiri bike, ndetse n’urwego rw’amata ahabwa abana rutaragera ku bipimo bikenewe.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


