“Mbere y’uko wakwica u Rwanda, ruzakwica": Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimangiyee ko u Rwanda rutazongera gupfa ukundi nk'uko byagenze muri 1994 kuko rudashobora gupfa kabiri. Yaburiye uwabigerageza ko bitamuhira.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa 7 Mata (04) 2026.

Perezida Kagame yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiye kugarukira ku mateka gusa, ahubwo ari ishingiro ryo kubaka igihugu gifite umutekano n’ubumwe burambye. Yavuze ko hari abakomeje kugoreka ukuri cyangwa bagahakana Jenoside, ariko ko bafite urugamba rukomeye kuko badashobora guhindura amateka ngo bayavuge ukundi.

Ati, “Abafite uko babihakana cyangwa babihakanya ngira ngo bafite akazi gakomeye kugira ngo uhindure amateka nk’ayo y’abantu, abantu nk’abandi, uyagire uko ushaka yaba mu Gihugu hano, byaba hanze, cyane cyane ni ho bakunze guhindura aya mateka yacu ku mpamvu zitandukanye. Ibi rero ngira ngo bafite ibyo bazahangana na byo kugira ngo abantu bahindure amateka nk’aya bayavuge ukundi.”

Ibi yabigarutseho nyuma yo kumva ubuhamya bwa Théoneste Ngiruwosanga; umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragaje ibihe bikomeye yanyuzemo muri 1994. Ngirowansanga yavuze uko yagiye yisanga kenshi mu bihe by'urupfu harimo aho yari yoherejwe kwica n'umwana biganye, akamujugunya mu cyobo cyajyagamo imibiri y'Abatutsi biciwe urwagashinyaguro I Shangi mu cyahoze ari Cyangugu ariko kubw'amahirwe akarokoka.

Ubu buhamya bwakoze ku barimo Umukuru w'igihugu avuga ko bidashoboka kwica umuntu kabiri.

Ati:" Ibihe byo birahinduka, ibihe byarahindutse. Ntawe uzongera gupfa nk’uko Théoneste yavugaga abapfuye cyangwa na we uko yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka ariko nta wakongera gupfa kuriya. Impamvu kandi ni nyinshi; ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje, azakwica mbere y’uko umwica.”

Yongeyeho ko "Ubwo turi aha mutureba, Igihugu cyose, Igihugu cy’u Rwanda mureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda, ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri, ntibibaho. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzabica kabiri, ntibishoboka. Ntabwo byakunda. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho. Hari ababyumva ukundi kandi hari abazabisubiramo ukundi, ariko uko mbivuze ni uko nguko, abe ariko mubitwara."

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima, abashaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi nk’ayo rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Apr 7, 2026 - 15:51