Madamu Jeannette Kagame yashimiye abarokotse ku butwari bwo kwanga guheranwa n'amateka

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ikomeye ku muryango nyarwanda kuko umuryango utibuka uzima. Yashimiye abarokotse ku butwari bagize bwo kwanga guheranwa n’amateka, bakemera kubaho kugira ngo batazima.

kwamamaza

Ibi yabigarutse mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Mata (04) 2026, ubwo yari mu gikorwa cyo kuzirikana imyaka 30 y’urugendo rw’Umuryango IBUKA, byahuye no Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ijambo “Baho ntugipfuye” ryabaye irya mbere benshi bumvise mu ijwi rihumuriza ry’Inkotanyi, rikaba ryaragaruye icyizere cy’ubuzima ku bari batakaje icyizere cyo kubaho.

Yifashishije amagambo ari mu gitabo cy’Umwanditsi Martin Gray, maze agira ati:" Kuzirikana no kwibuka abawe wabuze ni ukubaho ku bwawe no ku bwabo. Ni ukubiga ingendo, ingiro, ni ukubumbatira ubupfura n’ubwiza bwabo, tukabusiga abacu n’abandi bityo bakabaho muri twe, ubuzima butazima.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,  banze guheranewa n’amateka n’ibikomere, ahubwo bagahitamo kubaho no gufatanya kubaka u Rwanda.

Ati: “Mwarakoze cyane kwemera kubaho kugira ngo batazima, mwarakoze kwemera kugendana ibikomere, tugafatanya twese kubaka u Rwanda batabonye, abato bavukiramo bagakuriramo, bagakomeza u Rwanda rwunze ubumwe.”

Yanashimye abatangije IBUKA n’abakomeje kuyishyigikira mu rugamba rukomeye rwo kurinda no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo atazigera yibagirana.

Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari gushoboka iyo haza kubaho ubumuntu.Madamu Jeannette Kagame yavuze ko urugendo rw’imyaka 30 rw’Umuryango IBUKA rutari rworoshye ariko abanyamuryango bayo bemeye gushinjagirana ishavu.

Yagize ati:“Mwemeye gushinjagirana ishavu mu gihe byari ngombwa muratwaza. Muhumure, ntimukagire icyo mwikanga, ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranwa kandi nta wagishidikanyaho. Mwarakoze.”

 Apr 8, 2026 - 19:07