
Madame Jeannette Kagame yasabye abayobozi kurushaho kurwanya imvugo z’urwango
May 22, 2026 - 18:32
Madamu Jeannette Kagame yasabye abayobozi n’abagize uruhare mu rugendo rwo kubaka Igihugu gukomeza gushakisha icyakomeza ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bakabikorana ubushishozi muri iki gihe imvugo z’urwango zongera kumvikana hirya no hino ku Isi no mu Karere. Yibutsa ko Abanyarwanda bazi neza aho urwango rushobora kugeza igihugu, bityo batarebera.
kwamamaza
Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga inama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yahuje abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri n’abandi batumirwa basaga 500 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye gukomeza gushaka icyakomeza ubumwe bw'abanyarwansa kandi bakabikorana ubushoshozi cyane muri iki gihe imvugo z'urwango zikomeje kumvikana hirya no hino ku isi.
Yagaragaje ko amateka y’u Rwanda atatuma abanyarwanda babyirengagiza ngo babirebere kure.
Ati: "Twe Abanyarwanda, ibi ntitwabirebera kure ngo tubifate nk’ibitagira aho bihuriye natwe. Tuzi neza aho urwango rushobora kugeza igihugu.”
Madamu Jeannette Kagame yanashimangiye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiye gutandukanywa no kuzirikana urugamba rwayihagaritse ndetse n’abatanze ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho.
Ati: "Abacu twabuze n’ingabo zacu n’ingabo zitanze batuye mu mitima yacu iteka na ho abagiye bose dufitanye igihango gikomeye cyo gukomera kuri uru Rwanda batabonye.”

Yanagarutse ku mateka y’aho iyi nama yabereye, avuga ko Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ari kimwe mu bimenyetso by’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.
Yibukije ko mu myaka 32 ishize, muri iyo nyubako harashwe ibisasu bikomeye byari bigamije kuyisenya no kurimbura abayirimo, ariko ko ubu yahindutse ikimenyetso cy’icyizere n’urugendo rwo kongera kwiyubaka kw’u Rwanda.
Ati: “Aha hantu habitse amateka y’icuraburindi, ariko hanabitse amateka y’icyizere cyo kongera kubaho. Hatwibutsa uko u Rwanda rwageze ahabi cyane, ariko hakanatwibutsa ko rwagize abatabazi barurwaniye, bakarurinda kuzima, bakarwubaka bundi bushya.”
Madamu Jeannette Kagame yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanabohora Igihugu, avuga ko urugamba rwazo rwagaragaje ko Abanyarwanda bagomba guhora biteguye kwirwanirira muri iki gihe Isi ihindagurika cyane.
Ati: “Nta kindi twabona duha Inkotanyi zemeye guhangana n’ibyo byose, kandi zikabitsinda uretse guhora tuzishimira. Byasaga n’ibidashoboka mu maso ya benshi, ko u Rwanda rwongera kubaho, kubera uko rwari rwarasenyutse mu mpande zose. Mwarakoze Nkotanyi.”
Iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abandi batumirwa, hagamijwe kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza ibiganiro ku rugendo rwo kubaka igihugu cyunze ubumwe.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


