Kwibuka30: Abarokotse bo muri Burera barashima iterambere bamaze kugeraho

Abarokotse Jenoside y’akorewe abatutsi mu Rwanda 1994, baravuga ko nubwo hari ibitaranozwa iwabo ariko bishimira iterambere bamaze kugeraho mu myaka 30 ishize. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bukomeje urugendo rwo gufatanya n’abaturage ibiteza imbere igihugu ndetse no gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi  haherewe ku bato kugira ngo ingengabitekerezo iranduke muri aka karere.

kwamamaza

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 bo mu karere ka Burera bakuriye mu gihugu cyabavanguraga ndetse n’izindi ngorane nyinshi, ubu bavuga ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakowe abatutsi ihagaritswe, nubwo hari aho bakigaragarizwa ingenabitekerezo  ariko biyubatse muri byinshi..

Umwe ati: “abarokotse jenoside bariyubatse kubera ko ahunda zari zigenewe abarokotse batishoboye zabagezeho. Abenshi ubu bafite amacumbi, gahunda ya Girinka yabagezeho, ndetse abashoboye kwiga bari batoya barize kuburyo abenshi barangije icyiciro cya 2 cya kaminuza kandi babifashijwemona leta y’ubumwe.”

Undi ati: “ …  udufite umutekano ndetse dufite icyizere cyo kubaho ubuzima bwiza.”

“ nubwo ibyo bibazo by’ingengabitekerezo bitabura kuba inkomyi ariko barabirenga bakagira bwa bushake no kuba umusemburo wo gusigasira ubumwe na bwa budaheranwa bw’abanyarwanda. Muri rusange rero hari politike zitandukanye zishobra gushyirwa mu bikorwa; mu burezi, ubuvuzi, inkunga z’ingoboka, imishinga iciriritse. Nubwo bimeze gutyo, ariko kuri iyi saha nta warokotse jenocide mu karere ka Burera ushobora kurarira amarira ngo yirirwe andi nkuko byahoze.”

Uretse iterambere mu nkingi z’itandukanye,kwiyakira kubo byari byari byarananiranye, ubu bananishimra ko bafite igihugu gikunda abanyarwanda bose.

Ati: “ kandi twumva dufite igihugu cyiza kidukunda , kiduha uburenganzira butavangura umunyarwanda uwo ari we wese. Muri rusange rero, uko biri kose mu myaka 30, hari icyakozwe tunashima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.”

Mme MUKAMANA Soline; umuyobozi w’akarere ka Burera, aviga ko ibikorwa biteza imbere abanyarwanda n’abagituye  bikomeuje, hamwe no kwigisha amateka ya jenoside y’akorewe abatutsi. Avuga ko abakiri bato aribo baherwaho kugira ngo babyirinde Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati: “ kumva neza amateka yaranze jenoside yakorewe abatutsi bakayasobanukirwa, bakayumva, bakitandukanya n’ikibi cyose. Yaba ari ingengabitekerezo ishobora guhera ku ishyiga…turahari ku bwabo kugira ngo tubasobanurire uko jenoside yakorewe abatutsi y6akozwe, bayirinde kuko bakuriye mu gihugu cyiza ariko ayo mateka mabi yaranze jenoside … turagira ngo nabo bayamenye, bayasobanukirwe, nabo bakure neza birinde ko jenoside yakongera kubaho ukundi.”

Imyaka 30 ishize Jenoside yakowe abatutsi mu Rwanda muri 1994 ihagaritswe, hirya no hino abayirokotse ubu barimo abamaze kugera muzabukuru, bafatanyije n’abari abana bamaze kuba bakuru, bakomeje gutwaza mu bikorwa by’iterambere ndetse no gushyira imbere mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo hubakwe igihugu gishingiye ku bumwe.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Burera.

 Apr 15, 2024 - 12:28