Kutagira ubumenyi ku ikoreshwa rya gaz bikomeje guteza impanuka

Mu gihe leta y'u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo habungabungwe ibidukikije, hashyizweho uburyo butandukanye mu guteka hirindwa ikoreshwa ry'ibikomoka ku nkwi nko gukoresha gaz, nyamara abazikoresha n’abazicuruza bavuga ko ntaho bakura amakuru ajyanye no kwirinda impanuka zishobora guteza.

kwamamaza

Ikoreshwa rya gaz mu guteka ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hagabanywa iyangizwa ry’amashyamba ndetse n’imyotsi yoherezwa mu kirere.

Nyamara ni kenshi humvikana impanuka ziterwa n’ikoreshwa rya gaz hirya no hino mu gihugu, ndetse Abanyarwanda bakangukiye gukoresha iyi gahunda nk'igisubizo, bakavuga ko kugeza ubu nta bumenyi bafite ku buryo bwo kuzirinda, yewe ngo n’abazibagurisha bakabahaye amakuru usanga ntacyo bababwira.

Umwe ati "ntabwo badusobanurira uburyo tuyikoresha gusa ushobora kubaza nka mugenzi wawe yarayikoreshaga kubera ko we yaba abizi akagusobanurira nawe akaba aribwo buryo ki uyikoreshamo ariko ubundi ntabwo bagusobanurira ngo urayikoresha gutya". 

Undi ati "akenshi ntabwo batubwira ibintu byinshi nabo uba usanga bahuze ntibatubwire ibihagije kuburyo twabona ibimenyetso ko igiye guturika tukaba twatabaza hakiri kare, dukura ubumenyi ku bandi bantu".  

Munyawera Emmanwel, umucuruzi wa gaz mu mujyi wa Kigali, avuga ko ubumenyi baha ababagana ari ubw'ibanze gusa ngo nabo ntabwo baba bafite buhagije, agasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kubona amahugurwa ahoraho.

Ati "ntabwo amahugurwa ahoraho ahubwo twasaba kugirango bibe ibihoraho kugirango n'umuntu ugiye muri ubwo bucuruzi habe hari ahantu ashobora kujya akiga bagahugurwa bijyanye n'imikoreshereze ya gaz kugirango azabashe gufasha abakiriya bamugana". 

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi muri 2020 mu Rwanda, yerekanye ko ingo zigera kuri 80.37% zikoresha inkwi gusa mu guteka, mu gihe abagikoresha amashyiga y’amabuye atatu bagera kuri 69.4%.

Kuba kugeza ubu hari ibikoresho nk'ibi byegerezwa abaturage ntibasobanurirwe uko bikoreshwa kandi aribo bagenerwabikorwa, biri mu bishobora kubateza impanuka zitunguranye biturutse kukudasobanukirwa.

Inkuru ya Jean Claude Cyiza / Isango Star Kigali

 Aug 6, 2024 - 08:11