Kutagira abanyamategeko kuri za SACCO bigira ingaruka ku iyubahirizwa ry'amaseserano bagirana n'ibindi bigo

Abayobozi ba za SACCO mu ntara y'Amajyepfo baravuga ko babangamiwe no kutagira abanyamategeko kuko bibagiraho ingaruka mu kubahiriza amasezerano bagirana nibindi bigo birimo na BDF. Ibi byagurutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi ba za SACCO zo muri iyi Ntara na BDF, hagamijwe konoza imikorere nimikoranire.

kwamamaza

Imirenge SACCO 101 yo Mu Ntara yAmajyepfo akoresha amafaranga arimo nayo ihabwa nIkigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito nIciriritse, (BDF) ariko habanje gusinywa amasezerano hagati yimpande zombi kugira ngo azagurizwe abaturage abafashe kwiteza imbere, bazayishyure biboroheye kandi ku nyungu iri hasi ugereranyije niyo mu mabanki yandi yubucuruzi. 

SACCO zivuga ko zisa n'izitagira uruhare mu ikorwa ryaro masezerano kuko babona bayasinya gusa ariko nta bitekerezo bayatanzeho bitewe nuko nta banyamategeko bagira.

Ubuyobozi bw'imirenge SACCO bwifuza ko buri Murenge SACCO wagira umunyamategeko uzajya ubafasha ibijyanye nayo mu kwirinda ingaruka zabaho mu kutayubahiriza, cyane ko kugeza ubu, mu ntara y'Amajyepfo habarurwa miliyoni 40 BDF yahaye za Sacco, ntizayishyurira igihe kandi byari bikubiye mu masezerano.

Umuyobozi umwe yagize ati:" amabanyamategeko baba bakenewe, cyane cyane nko muri ziriya contract bakora kuko hari ukuntu BDF igenda ikicara igakora contract ikohereza ku maSacco ngo dusinye. Biriya bintu biba birimo amategeko kandi hari abayigiye biba ngombwa ko bayicarira bakayanoza."

Undi ati:" ubundi harimo imbogamizi z'uko abenshi tuba tudasobanukiwe guhagararira SACCO mu mategeko, ugasanga niba nko ku ngingo harimo clause yakwangiriza Sacco cyangwa yagwisha Sacco mu kibazo, ugasanga Sacco ibihombeyemo kubera ko nta munyamategeko."

Nyuma y'inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi ba BDF n'abayobozi ba za SACCO mu ntara y'Amajyepfo, Vincent Munyeshyaka; Umuyobozi Mukuru wIkigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito nIciriritse, (BDF), avuga ko icyifuzo cyabo gifite ishingiro, bityo kizaganirwaho ninzego bireba kugira ngo abo banyamategeko baboneke.

Yagize ati:" ahenshi ku bigo baba bafite abanyamategeko, na BDF ifite abanyamategeko kuburyo amasezerano tuyaganira, tukayasinya twayumvikanyeho. Uruhande rwa SACCO, nabo ni ibigo byigenga ariko icyo abakozi bayo bagaragaje ni uko batagira umunyamategeko. Bifuje yuko inzego zibahagarariye ari BNR ndetse n'ikigo cyo guteza imbere amakoperative, RCA, bajya babafasha mu kureba mu masezerano."

"Ariko icyo ni ikintu basabye natwe twumva ko cyoroshye. Twemeye ko amasezerano twajya tuyategura ariko tugategura n'inama zo kuyaganiraho mbere yuko asinywa kuburyo basinya ibyo bumva. Ubu dufite intego z'uko abitabiriye servise za BDF biyongera."

Kugeza ubu, mu kwishingira ku ngwate, BDF imaze gushyira mu bigo by'imari miliyali zisaga 91 na miliyoni 636 zatanzwe ku mishinga ibihumbi 18,063.

Mu kongerera ubushobozi za SACCO, miliyari zisaga 18 na miliyoni 890 BDF imaze kuzitanga ku mishinga 14,884. Ni mu gihe mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na COvid 19, mu byiciro bibiri hamaze gutangwa miliyari zisaga 14, na miliyoni 421 ku mishanga 8 965, ndetse n'icya gatatu BDF ifitiye miliyari 30, aho za SACCO zikwiye kwitabira kuzaka muri iki kigega, n'abaturage nabo bakagana SAACO zikayabaha bakiteza imbere. 

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Jan 20, 2025 - 08:07