
“kutabivuga ni ukubatiza umurindi…”Buchanan ku ijambo Perezida Kagame yagejeje ku ba diplomate
Jan 21, 2025 - 10:52
Impuguke mu bya politike zisanga ijambo perezida wa repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yagejeje ku ba diplomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ku wa kane rikwiye kuba isomo rikomeye ryo kwigobotora ingoyi y’ibihugu byumva ko bikwiye gufatira ibindi imyanzuro no kubereka uko bakwiye kubaho.
kwamamaza
Ubwo yakiraga abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu musangiro wabaye ku wa kane c’icyumweru gishize, mu Ijambo rye, perezida Paul KAGAME yongeye kugaruka ku bihugu byumva byagenera ibindi inzira y’imibereho. Yashimangiye ko ari inzira u Rwanda rutakemera kunyuramo.
Icyo gihe yagize ati: “Ariko dushobora gukorera hamwe tugashaka imbarutso yabyo, niba twiteguye kumvikana tugacyemura ikibazo mu buryo bukwiye. Ariko hari uvuga ko atifuza kibikora gutyo, avuga ko ashaka kubikora mu buryo bwe. Akavuga ngo nimutanyemerera ko mbikora mu buryo bwanjye, ibi simbibemerera, nzabijyana mu bushinwa, nzabijyana mu Burusiya, ngo oya u Rwanda tutarufite nta kibazo., ibyo ntibizakunda.”
“Ndabizi ndikubwira abantu barengana hano, nubwo muri mwe harimo abahagarariye ibihugu biteza ibibazo, sinshaka kuvuga ku byinshi ariko ndatekereza mubyumva neza kandi muzavuga neza uko biri.”
“Hari aho usanga bavuga ngo ndashaka ibi ko bikorwa bitya, sinitaye kubyo muzababwira, ariko iyo bigenze bityo bibagiraho ingaruka nke ariko twe bikadushegesha cyane. Rero sinakemera kwitwara uko mushaka ko nitwara mu gukemura iki kibazo, sinshobora.”
Abasesengura ibya politike basanga ubu ari ubutumwa bukwiye no kugenderwaho n’ibindi bihugu kuko imiyoborere igenda ihinduka irushaho kujyana n’igihe. Bavuga ko kutabivuga ni ugutiza umurindi ibyo bihugu byumva ko bigomba kuyobora ibindi uko bibishaka.
Ismael Buchanan; impuguke muri politike, yagize ati: ”icyo ririya jambo ryashakaga kuvuga: mu bubanyi n’amahanga ni ukugaragaza, ni ukwibutsa ibigaragaza neza ko igihe kigeze abo bose bakumva ko bagomba guha umurongo, bagomba gutekerereza abandi, ko bagomba gutekereza kabiri kuko isi yarahindutse. Ahubwo kutabivuga ni ukubatiza umurindi no kubereka ko igihe cyose bagomba kuba biyumva ko bagomba guha umurongo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, icyo gihe rwose kimaze kurenga kandi ibintu biragenda bihinduka.”
“Ijambo nka ririya ni ukugira ngo rikangurire na babandi bumva ko bazagenda bayoborwa n’abandi, bagomba guhaguruka bagafata umugozi wo guhindura imibereho nk’iriya kandi bimaze kugaragara mu bihugu bya Africa byinshi bimaze gushyira inyuma iyo politike ya mpatsibihugu yo kumva ko umuntu yabyuka mu gitondo akagufatira ibyemezo.”
Akenshi mu ntangiriro z’umwaka, Umukuru w’Igihugu ahura n’Abadipolomate baba mu Rwanda, akabaganiriza ku ngingo zinyuranye zigaruka ku buryo dipolomasi y’u Rwanda ihagaze.
Perezida Kagame yashimiye aba badipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, avuga ko mu myaka 30 ishize, babaye abafatanyabikorwa beza b’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.
@ Yassini TUYISHIMIRE /Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


