Kumvira inama yagiriwe n’umugore we byatumye adasesagura umutungo w’urugo

Imiryango ibamo amakimbirane ikunze kurangwa no kudashyira hamwe, ahanini byimakazwa no kutajya inama hagati y’abashakanye, hakabaho kwikubira ijambo ndetse n’ububasha mu gufata imyanzuro y’urugo. Gusa imiryango ibanye itya ntitera imbere. Icyakora Munyaneza avuga ko nyuma yo guhinduka akajya inama y’umugore we, Sifa, byamurinze gusesagura ahubwo bibazanira iterambere.

kwamamaza

Abagabo benshi bakunze kuvuga ko nta nama y’umugore! Ariko se koko niko kuri? Oya siko bimeze kuko abenshi mubibwira gutyo uzasanga babanye mu makimbirane n’abafasha babo kubera kubambura agaciro n’ijambo mu gutanga ibitekerezo no gufata imyanzuro mu rugo, ndetse  umugabo akanayifatira umugore we.

Munyaneza Vedaste wamaze umwaka umwe abana mu makimbirane na Uwamahoro Sifa, avuga ko byamusigiye isomo rikomeye ku buryo amahugurwa yahawe na Aegis Trust yamugiriye akamaro kanini kuko nk’umugabo yumvaga atagirwa inama n’umugore ngo ivemo ikintu kizima.

Munyaneza ati: “byinshi nagiye mbinyuramo, kubaka bisaba kuba urugero ku bandi bose. (…) Hari abavuga ngo nta nama y’umugore, ubivuga azegere umugore we nuko amugire inama azareba! Ibi byigeze kumbaho ndetse njya kubiha agaciro ni uko twabonye ibihumbi 700 nuko ndavuga nti ‘aya mafaranga mbonye ngiye kuyaguramo moto noneho nyihe umuntu ajye ayintwarira. Icyo gihe nabyiganizagaho, nuko mbwira umugore ko ngiye kugura nibura moto ya 600 cyangwa iya miliyoni noneho ngapatana 400 noneho ikazaba iyanjye nyuma. Nuko umugore ati ‘ba uretse kubikora ndakubwira’."

"Naramurindiriye nuko arambwira ati’ ya mafaranga kuyagura moto … moto iragonga, ikora impanuka nyinshi, ushobora kuyigura nuko polisi ikayitwara yagonze umuntu, yabuze ibyangombwa….ahubwo reka turebe ikintu tuyaguramo kizatugirira akamaro n’ejo hazaza. Kuko numvaga ari makeya, nti ‘ ni iki wayakoramo nkawe? …arambwira ati ‘reka tuyaguremo ikibanza kandi cyaboneka’. Njye nawe twaragihize nuko tugira umugisha tubona icya 600! Ubu kiri muri miliyoni zingahe! Nakiguze bitewe n’inama yangiriye.”

Avuga ko amaze kugura iki kibanza no kumva inkuru y’umugabo mugenzi we wari nk’icyitegererezo kuri we, waguze moto igakora impanuka bakayiteza cyamunara, aribwo yabonye neza agaciro k’umugore we.

Ati: “ubu uwo mugabo ari hasi ariko cya kibanza kirimo kirunguka kandi iyo ni inama y’umugore!”

Yifashishije urundi rugero, yavuze ko nanone yagiriwe inama n’umugore we yo gufata amafaranga yishyurwaga umukozi wareraga umwana muto wabo w’imyaka ibiri, bakayishyura ishuri; aho bazamwitaho agahabwa n’ubumenyi.

Yagize ati: “ubu umwana yabaye umusore, ubu wagira ngo afite imyaka 5 kandi bi ibiri n’igice gusa! Yarajijutse … bwa burwara bwa hato na hato yahoranaga kuko haba kwa Kanimba…ntaho ntavuje, ubwo bwavuyeho. Naho yirirwa urumva ko aba ari kuri discipline nk’abandi bose. Iyo nayo ni inama y’umugore yangiriye kuko bo baba bazi ibyo mu rugo kurusha abagabo.” 

Avuga ko umugabo wumviye inama y’umugore we agera kuri byinshi ndetse birinda amakimbirane abashakanye.

Ati: “na mbere hose yarazingiraga sinzumve! Ariko iyo nzumvira ayo makimbirane ntabwo aba yarabayeho. Ariko kuba yarabayeho nanone tukaba tukiri kumwe, nabyo ni byiza. Kuko hari abantu benshi njya kuganiriza ngasanga ibyo bapfa biri munsi yibyo napfaga nawe.”

“ntabwo kuba umugabo ari ukwiharira ijambo, ari ibyo ntiwashaka umugore kuko waba wihagije. Ariko usesenguye, abagore barashoboye.

Munyaneza yicuza kuba atarigeze yumvira inama z’umugore we, Uwamahoro Sifa, igihe yamusabaga gushishoza kubyo abwirwa n’abantu, bagashakira hamwe umuti w’ikibazo ariko akanga, aribyo byabateraga gukimbirana.

Uwamahoro avuga ko guhinduka k’umugabo we yakwemejwe no kuba yaragiye areka bimwe byabatezaga gukimbirana.

Ati: “niba twaravuganaga namubwira ikintu ntanyumve, akanyihorera, haba habonetse n’ikibazo ntabe yareka ngo tukiganireho ahubwo akaza ashaka ko numva ibye, ariko ubu aricara tukaganira kuri ikoi, ejo tukavuga tuti tuganire kur iki, icyo nicyo kinyemeza ko yahindutse.

Ubu yishimira kuba ajya inama n’umugabo we, ati: “ubu ndavuga nti tugiye gutera imbere pe! kuko twicara tukavuga tuti dupange umushinga uyu n’uyu ukabona tubigezeho, ubona ko n’ibindi biracyaza. Nubwo tutaragera kure ariko bizaza.

Avuga ko byatumye mubyo aba arimo byose aba atekereza kucyabafasha mu iterambere, kuko mbere yaburaga uwo asangiza ibitekerezo bye.

Avuga kandi ko abagabo bakwiriye kumva ko umugore ari umufasha, kumushaka bitavuze kureka ibyo bakoraga ngo babibaharire.

Ati: “Nuko babyumva nabi, ariko umugore ni umufasha. Niba waremeye kuzana umufasha reka agufashe, kuko iyo udashaka ko agufasha ntabwo wari kumuzana kuko wari wihagije. Ariko niba utari wihagije, emera bagufashe, uce bugufi.”

Ahamya ko iyo abashakanye bafashanyije, bakuzuzanya bituma basangizanya n’ibindi nuko bungurana ibitekerezo nk’ababaye umubiri umwe. Bene iyi migirire, Uwamahoro avuga ko yungura byinshi umuryango, bikarinda amakimbirane.

 Jul 19, 2024 - 16:09