Ku bufatanye na AIRTEL Rwanda, hatangijwe icyiciro cya kabiri cya Connect Rwanda.

Minisiteri y'ikoranabuhanga na Innovation ifatanyije na Airtel Rwanda batangije icyiciro cya kabiri cya gahunda ya connect Rwanda cyitezweho gutuma abaturage basaga Miliyoni imwe mu gihugu babona telefone za Smart Phone ku giciro gito. Ni murwego rwo kubafasha kubasha kwisabira serivise ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga ariko babyikoreye. Ni mu gihe mu gihugu hose, ingo zitunze Smart Phone ziri ku kigero cya 23% gusa.

kwamamaza

Gahunda y’ icyiciro cya kabiri cya connect Rwanda yatangirijwe mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo. Iki cyiciro cyatangiranye no gufasha abaturage kubona telefone za Smart Phone ku giciro gito.

Ingabire Paula; Minisitiri w'ikoranabuhanga na Innovation, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage kubona serivise ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga batarinze gukenera undi uzibasabira, ahubwo bakabyikorere muri Gahunda yiswe Byikorere.

Ati: “ iyo myaka itatu ishize, twatangiye icyo gikorwa kugeza n’uyu munsi. Hagiye habaho uburyo butandukanye bw’ibigo by’itumanaho byagiye bishyiraho uburyo buhendutse. Uyu munsi rero, Airtel nayo ikaba yatangije igikorwa cyo kugira ngo imanure ibiciro bya smart phone.”

“ Icya mbere dukemuye ikibazo cy’igiciro kuko nicyo cyari imbogamizi ikomeye yo kugira ngo babone uburyo bw’itumanaho bubageraho. Ikindi cya kabiri, na kwa kundi wasangaga arafata urugendo rwo kujya gushaka umu-agent wo kugira ngo abone za serivise z’ikoranabuhanga, cyane cyane izo leta yashyize ku irembo, ubu noneho abonye amahirwe yo kubyikorera.”

Bamwe mu baturuge bo mu karere ka Kayonza bafashijwe kubona Telefone za Smart Phone ku giciro gito cy'ibihumbi 20 by'amafaranga y'u Rwanda. Bavuga ko zigiye kubafasha kutongera kwirirwa batonze umurongo ahatangirwa serivise ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko byatumaga batikorera indi mirimo ibateza imbere.

Umwe ati: “ibintu byose nyine, serivise zose ninjye ugiye kuzajya mbyikorera. Izo najyaga kwaka ahandi, ntabwo nzongera kujya kubisaba ahandi , nirirwa niruka, ahubwo nzajya mbikorera muri telephone.”

Undi ati: “igihe kumfasha kubona ikoranabuhanga rigezweho mu buzima bwanjye bwa buri munsi, ngiye kubyifashamo: kwishyura mituweli kuri telephone, ibyo kujya ku Irembo binyorohere kuko hari n’igihe umuntu aba atuye ahantu bimugora kugira ngo agere ku mu-agent.”

Emmanuel Hamez ; Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda,yizeza abaturage bari guhabwa izi Telefone ku giciro gito ndetse n'abandi bakoresha umurongo wa Airtel,ko batazahura n'ikibazo cya internet igenda buhoro kuko bazanye iyihuta ya 4G ikora mu bice hafi ya byose by'igihugu.

Ati: ““Nshimishijwe n’uko twifatanyije na Minisitiri gutangiza gahunda ya Connect Rwanda icyiciro cya kabiri ndetse no gutangiza umuyoboro wa internet yihuta ya 4G. Ubundi murabizi ko twabonye uburenganzira bwo gukoresha 4G mu mezi abiri ashize, ku buryo ibice hafi ya byose mu gihugu igeramo. Urugero, hano muri Kabarondo, nayisuzumye uko yihuta mbona ni megabayiti 100 ku isegonda”.

Gahunda ya Connect Rwanda icyiciro cya kabiri isanze hari intore mu ikoranabuhanga zigera ku 1500 zifasha abaturage kumenya gukoresha ikoranabuhanga.

Minisiteri y'ikoranabuhanga na Innovation ivuga ko umubare wazo ugiye kwiyongera ukagera ku bihumbi bitanu,kugira ngo zikomeze guhugura abaturage kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ni mu gihe kandi gahunda ya Connect Rwanda izafasha buri rugo mu gihugu gutunga byibura telephone imwe ya Smart phone.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Oct 17, 2023 - 14:00