
Kirehe-Gahara: barasaba kubakirwa ikibuga kigezweho
Oct 25, 2024 - 13:30
Abatuye Umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe barasaba kubakirwa ikibuga kigezweho cy’umupira w’amaguru kugira ngo bazamure impano zabo. Banavuga ko bizanabarinda gukomerekera mu bibuga bibi bihari byuzuyemo amabuye. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwemera ko mu murenge wa Gahara nta kibuga kigezweho gihari, ariko harimo gushakishwa ikibanza.
kwamamaza
Umurenge wa Gahara wahoze witwa Butama wagiraga abana bafite impano mu gukina umupira w’amaguru. Ibyo nanubu niko bimeze ariko abahatuye biganjemo urubyiruko bavuga ko gukina umupira w’amaguru bitagikorwa nka cyera.
Bavuga ko biterwa n’uko nta bibuga byo gukiniraho bihari. N’ibihari bicye usanga byuzuyemo amabuye n’imigina ku buryo abana bakiniyemo bakomeretswa nayo, inzara z’amano zigakuka bigatuma bacika intege zo kongera gukiniramo.
Ubwo abahatuye baganiraga n'Isango Star, umwe yagize ati:" ni ibibuga biba birimo amabuye usanga bidasobanutse. Usanga nk'umwana atsikiye kuri iyo buyers ugasanga aravunitse. Usanga atari byiza kuko abandi baahita batinya kujyayo kuko ibibuga bitameze neza."
Mugenzi we yungamo ko bijyana n'imiterere yaho. Ati:" bitewe n imiterere ya hano usanga ibibuga birimo amabuye. Nk'aha ruri usanga abana ariho bari gukorera siporo. Nk'umwana ari gukinira hano akagwa kuri ririya buye aba ari ikibazo."
Abaturage bo muri Gahara bavuga ko n’ubwo batabubakira ikibuga kimeze nka stade cyangwa ngo bubake ibibuga mu tugari twose,byibura bazabubakire ikibuga kimwe cyiza mu murenge kugira ngo bakomeze kuzamura impano z’abana mu mupira w’amaguru.
Umwe ati: "Ariko byibuze bashobora kudukorera ikibuga kimeze neza, kikaba kimwe mu murenge ariko kikaba kimeze neza."
Undi ati:" ubufasha baduha ni uko badushakira ahanru urubyiruko rwajya rwidagadurira, hakaba hari ibibuga byiza by'umupira w'amaguru.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yemera ko mu murenge wa Gahara nta kibuga cyiza kibamo ariko ngo barimo guteganya gushaka ikibanza kugira ngo bakore ikibuga kigezweho kitabamo amabuye n’imigina ishobora kubangamira abakiniramo.Avuga kandi ko gahunda ihira muri aka karere,buri kagari kazashyirwamo ikibuga cy’umupira w’amaguru.
Ati:" muri gahunda turimo, turi gukoraho, ruri kureba ko dushobora kubona umwanya cyangwa naho byoroshye ugira ngo hakorwe expropriation. Intego ni ukureba ko twabona ikibuga nibura muri buri Kagali. No kureba ko twahuza kuko hari ibibuga biri ku mashuli, abaturage bakaba babikoresha. Niyo gahunda duteganya gukora."
Abaturage bo mu murenge wa Gahara n’urubyiruko muri rusange bavuga ko ubusanzwe umurenge wabo ukunda kwitwara neza mu marushanwa atandukanye. Ayo arimo nk’umurenge Kagame Cup kand bikagerwaho nta kibuga kizima bagira.
Bavuga ko baramutse bakorewe ikibuga cyiza, bajya bitwara neza ibihe byose ndetse bikanatuma abana baho bafite impano z’umupira w’amaguru zizamuka ndetse bakaba bagira amahirwe yo gukina mu makipe akomeye.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


