Kigali- Kimisagara: Polisi yafashe ibiro 6 by’urumogi

Tariki ya 15/07/2025 saa 12h45 , ishami rya polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu karere ka Nyarugenge, ryafashe umugbo witwa MUGWANEZA Jean Claude (27yrs) afite urumogi mu dufuka dutanu twari mu gikapu rungana n'ibiro bitandatu(6kgs) akaba yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu wa Nyabugogo.

kwamamaza

Akimara gufatwa yatangaje ko urwo rumogi arukuye mu karere ka Rulindo ahitwa ku kinini akaba yararuzaniye umuntu basanzwe bakorana mugucuruza urumogi utuye mu Murenge wa Kabuga, akaba avuga ko afashwe ari inshuro ya kabiri yari aruzanye.

Uyu yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aho bahamagaye polisi ko uyu Mugwaneza afite igikapu kirimo ibiyobyabwenge, abapolisi bamuahagaritse barebyemo koko basanga apakiye urumo, nibwo yafashwe urwo rumogi rutarakwirakwira mu baturage, tuakaba dushima abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bakanagira uruhare mu kubirwanya, turashishikariza n’abandi kujya batanga amakuru igihe hari aho bamenye amakuru y’ibiyobyabwenge.

Uwafashwe n’urumogi yarafite afungiye kuri Sitasiyo ya Kimisagara ngo akorerwe dossier ajyanwe mu bugenzacyaha, ibikorwa byo gushakisha abo bakoranaga birakomeje, dore ko avuga ko hari abarumuhaga ngo aruzanire abo bakorana I Kigali.

Polisi y’ u Rwanda iraburira abantu bose bishora mu bukorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye bityo rero nibatabireka bazafatwa kandi bahnwe bikomye birimo n’igifungo, abantu bakwiye gushaka ibindi bakora kuko ntakiza cyo gucuruza ibiyobyabwenge, umuntu wese ufite umugambi wo kuroga abaturarwanda abaha ibiyobyabwenge ntabwo azihanganirwa.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

@Gabriel Imaniriho/ Isango Star - Kigali.

 Jul 16, 2025 - 20:10