
Kigali: Babangamiwe n'umukingo uri ahahoze isoko rya caguwa Nyabugogo
Sep 24, 2024 - 09:21
Abakorera n’abanyura mu gice cya Nyabugogo haruguru y’ahahoze isoko rya caguwa baratabaza inzego zibishinzwe ko zakuraho imikingo ihanamye yahasigaye nyuma yo kuhasenya kuko hakomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
kwamamaza
Bamwe mu bakunda gukoresha umuhanda w’ahahoze isoko rya caguwa, mu gice cya Nyabugogo rikaza gusenywa bivugwa ko hazashyirwa ibindi bikorwa, nyamara kugeza ubu icyahakozwe ni ugucukurwamo itaka hagasigara ikibanza gifite umukingo uhanamye.
Barasaba ko bakizwa uyu mukingo, ukomeje kugwamo ibinyabiziga nk’imodoka na moto, hadasigaye n’abanyamaguru.
Umwe ati "hari umuntu wakase imodoka iracuranguka igwamo ngirango hanaguye umuntu muri iyo modoka babiri barakomereka, n'abantu barahirima".
Undi ati "hameze nabi, hari umukingo muremure n'ibiti bashyiraho bihora bigenda, hari isoko rya caguwa barihavana batubwira ngo bagiye gushyiraho irindi soko, barasizaga tugirango bagiye kubaka umuhanda barawumara dutegereza ko bubaka biranga".
Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali, avuga ko iki kibazo bakizi ariko mu gushaka umuti urambye habanje gushakwa umuti w’amakimbirane ashyamiranyije ba nyiri iki kibanza.
Ati "nibyo koko hariya haruguru y'ahasenywe ririya soko rya caguwa rya Nyabugogo, hari ahantu hari uriya mukingo munini, ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge buraza kubikurikirana kugirango burebe niba imbaho zari zihari zaravuyeho, niba zaravuyeho bavugane na banyiraho bongere bazisubizeho, ikibazo nyamukuru gihari akaba ari uko kiriya kibanza kiri mumakimbirane y'abo mu miryango banyiracyo ari nabyo byatumye batabona icyangombwa cyo kubaka ariko ubuyobozi buraza kubikurikirana bumenye ayo makimbirane niba atarakemuka bube bwabafasha kuyakemura noneho icyangombwa cyo kubaka kibe cyaboneka kugirango hubakwe mu buryo burambye".
Ku ruhande rw’abaturage bo bavuga ko gushyiraho imbaho n’ubundi atari igisubizo kuko umukingo ugenda utenguka bityo bagasaba ko hakubakwa byihuse.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


