Kigali: Abaturage babangamiwe n'umunuko uva muri Transit centre ya Gikondo hazwi nko kwa Kabuga

Abaturiye ikigo gifungirwamo by’igihe gito cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga barinubira umunuko ukabije uturuka muri iki kigo mu masaha y’umugoroba bagasaba ko bawukizwa.

kwamamaza

Iyo urimo utembera muri iyi karitsiye ukagera ahari ikigo gifungirwamo inzererezi kizwi nko kwa Kabuga, usanganirwa n’umunuko ukabije, ukibaza uko abahatuye bamerewe.

Ubegereye, amaganya ni yose, barinubira uyu munuko bumva buri munsi mbere yo kurya ibya ninjoro, ndetse ukabasanga no mu buryamo, ibyo baheraho basaba ko uyu munuko uturuka aha kwa Kabuga wahagarikwa byihuse.

Umwe ati "abantu bose baba bari kumva umunuko, hano haba hari abantu bake kubera uwo munuko, abenshi nta nubwo banywera mu kabari babitwara mu rugo aho batumva umunuko, ntabwo wakifuza kuhaza hari uyu munuko".    

Undi ati "hari ruhurura ivana umwanda hano mu bagororwa hano kwa Kabuga ikawujyana epfo mu gishanga, ayo mazi aho aca hose haba hari ikibazo, sinzi aho bafungura bigahita bishoka epfo".    

Undi nawe ati "hari igihe bizamuka bitewe nuko bari kuvidura ukazamuka, ubaye uri ubasha wanimuka kuko niyo utwaye umugenzi ahita abyumva, hari abacuruza ibyo kurya n'ibyo kunywa ntabwo wabinywa wumva uwo munuko, ntabwo warya wumva uwo munuko, bareba ukuntu niba hava umunuko bakareba ikiwutera, niba ari abantu benshi bariyo bakabimura".    

Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali, aravuga ko bagiye gukora ubugenzuzi ku cyaba gitera uyu munuko, ndetse ngo mu gihe gito iki kibazo kiraba cyacyemutse.

Ati "turaza gukora ubugenzuzi turebe ukuntu bihagaze, ubundi ahantu hose hari ibigo birimo abantu benshi tugerageza gukora ubugenzuzi kuburyo tubereka ibyo baba bagomba gukurikiza kugirango badateza umwanda aho ibigo byabo biri, iyo abaturage batangiye kubivugaho tumenya ko ubugenzuzi bushobora kuba budaheruka kuhagera hanyuma tugasaba itsinda rikajyayo kureba uko bihagaze, ni ibintu biba bigomba guhita bikorwa hanyuma tukabona raporo y'ukuntu ibintu bimeze, ibibazo byinshi ntabwo biba ari ibintu bishobora gukemuka mu gihe kinini, iyo bagezeyo babereka uko bimeze bakabereka ibyo basabwa gukora bakaba bagomba guhita babishyira mu bikorwa".            

Ni mu gihe umujyi wa Kigali ushishikariza abawutuye by’umwihariko abafite inyubako zihuza abantu benshi kwita ku isuku cyane cyane iy’ubwiherero hakoreshwa imiti ifasha mu gutuma budateza umunuko mu baturiye ibyo bikorwa, nyamara hakibazwa impamvu ikibazo nk’iki kigaragara mu kigo gicungwa na leta kikabangamira abagituriye.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Sep 4, 2024 - 09:44