Kigali: Abanyamadini barasabwa kwigisha iyobokamana ritavangura abanyarwanda

Abanyamadini n'amatorero barasabwa kwigisha iyobokamana rizira kuvangura abanyarwanda, nk’uko abababanjirije babikoze mugihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

kwamamaza

Ahereye ku buhamya bwe, ubwo Paruwasi ya Gihorwe yibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, Pastor Niyijyinama Ignase; umuyobozi w’ungirije uhagarariye IBUKA mu karere ka Gasabo, yagaragaje uruhare rw'abashumba b’amatorero muri jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati: “nubwo aya mateka ashaririye atigeze asiba itorero rya ADEPEL. Iwacu …nabaga muri Paruwasi yitwa Kareba, niho twabarizwaga. Twari dufite umushumba yitwaga Leonce yari umuraciste wok u rwego rwo hejuru.”

Imyitwarire n'uruhare by'abanyamadini n’amatorero, By’umwihariko ADEPER y’icyo gihe mu ishyirwa mu bikorwa, rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda inegwa n'abakozi b’Imana ndetse n’abakirisitu b’iki gihe.

Umwe yabwiye Isango Star, ati: “byari biruhije kubona nk’umuntu mwasenganaga akaba ariwe uguhiga, akakugirira nabi. Kuva jenoside irangira numvaga ntazongera gusenga.”

Undi ati: “ ku mudugudu, hano Jali, hari icyumba cyari cyabayeho ku italiki ya 6 z’ukwezi kwa kane 1994, nijoro. Nuko umwuka wera aramanuka, umuhanuza ahanura ko bucya mu gitondo bamwe bahiga abandi. Bitarenze amasaha menshi, uwari umututsi muri bo yaje gufata inzira arimo guhunga, ahura nuwo bari kumwe mu mashengesho afite umuhoro nuko arahagarara aramubwira ati’ banguka ushyire mu bikorwa icyo Imana yatubwiye kubera ko niwowe wo kubishyira mu bikorwa! Sinarinzi uwo ari we ariko mbashije kukumenya’”.

Abakirisitu bo mur’iki gihe bavuga ko bikwiye kubera isomo abanyanadini b’iki gihe bagakora ibyiza ntibaneshwe n'ikibi.

Umwe ati: “ikintu twasabaga abashumba n’abanyetorero, bakagombye kwigisha ikintu cyerekeye urukundo. Bakagombye kwigisha nuko ibintu by’amacakubiri bikava mu itorero. Ariko ibyo biterwa n’imbaraga z’Imana.”

Pasiteri Valentin Rurangwa; umuyobozi wa ADEPEL mu rurembo rwa Kigali, nawe agaragaza ko kuba intama z’Imana zarishwe n’abashumba ari ubugwari mu banyamadini n’amatorero. Ashishikariza abanyamadini guhera kuri ayo mateka mabi maze bakubaka ameza.

Ati: “ayo mateka y’ubugwari yaranze abanyamadini turayubakiraho, tuyaheraho twubaka, dukangurira abantu mu nyigisho twigisha, mu bikorwa dukora kuko hari inyigisho tunyuza mu isanamitima.”

65% by'abanyarwanda bose ni urubyiruko rufatwa nk'amizero y’ahazaza h’igihugu, hari n’urubarizwa mu madini n'amatorero rusabwa gusesengura no kumenya inyigisho bahabwa ndetse naho ziberekeza.

Mu mirenge ya Jabana, Jali na Kinyinyinya byo muri karere ka Gasabo, mucyahoze ari mu makomine ya Rutongo na Shyorongi, amateka yaho mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, agaragaza ko ari hamwe muho yakoranwe ubukana mu nzego zose.

Abaharokokeye, kimwe n’abandi banyarwanda bo hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, bakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi 1994, muri gahunda yo kwibuka twiyubaka.

@Emmanuel BIZIZMANA/ Isango Star-Kigali.

 May 13, 2024 - 12:01