Kayonza: Rwinkwavu barashima ko bubakiwe umuhanda wa kaburimbo

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza barashima umukuru w'igihugu Paul Kagame akaba n'umukandida wa FPR ku mwanya wa Perezida,wabahaye Kaburimbo iva Kabarondo ikagera muri Pariki y'Akagera kuko yatumye Ibyo bahinga bibasha kugera ku isoko ndetse n'abacyerarugendo bakiyongera bakagura Ibyo bacuruza.Ngo kubera iyo mpamvu, biteguye kumutora kugira ngo azabageze no ku bindi byinshi.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, bakaba n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bavuga ko umuhanda wa Kaburimbo Kabarondo-Akagera bubakiwe na Perezida Kagame nyuma yo kubona ko bari bawukeneye, wabafashije byinshi birimo kubona uko bageza umusaruro wabo ku isoko. Bavuga kandi ko utuma abakerarugendo bajya muri pariki y'Akagera bagura ibyo bacuruza.

Bahereye kuri ibyo, bavuga ko nta mpamvu babona yatuma badatora uwatumye bava mu bwigunge, bakaba barateye imbere.

Umuturage umwe yagize ati:" uyu muhanda Nyakubahwa Chairman awuduhaye twarushijeho kunezerwa nuko imodoka zijya zitwara umusaruro w'abahinzi ba Rwinkwavu yajyaga ananirwa kuza, ariko aho uyu muhanda waziye , imodoka ziza ari nyinshi, tugira nganda zirenga enye, eshanu ziza kutugurira umusaruro w'umuceri. Zagirqga ikibazo cyo gusaya kubera icyondo , ubu rero byabaye byiza, uyu muhanda turawishimira."

Undi ati:" uyu muhanda wa kaburimbo aradufashisje cyane kubera ko ba mukerarugendo basigaye bariyongereye. Baraza bakagura ibyo ducuruza hariya mu isantere ya Nyankola nuko tukabona amafaranga tukiteza imbere. Dushyigikiyr umukandida wacu Paul Kagame kubera ko niwe tuwukesha ubwo yaramabutse avuye ku mahoteli yubatse ruguru hariya kwa Muvunnyi, nibwo yahagaze muri santere ya Nyankola atwemerera uyu muhanda."

"Ubu twabonyr isoko abanyabugeni bakoze mu nganzo yabo barabaza, barafuma ...nuko ba mukerarugendo bakaza bakaduha amafaranga menshi cyane."

Rukundo Pacifique ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza abakandida b'umuryango FPR-Inkotanyi kuri site ya Rwinkwavu yo mu karere ka Kayonza, avuga ko umuhanda wa Kaburimbo Kabarondo-Akagera, Perezida Kagame, umukandida wa FPR yahaye abaturage, watumye abakerarugendo bagana Pariki y'Akagera biyongera, bizamura umusaruro w'ibiyivamo uhabwa abaturage.

Ati:"pat uragenda bose baturiye pariki bagira icyo ibagenera, bafite imishinga kandi abenshi bari mu bworozi, ubucuruzi no mu bukerarugendo. (...) n'abaturage bavuguruye amazu! Nyakubahwa Paul Kagame yarebye ko inyungu abaturage bakura kuti pariki, iyo bakura mu kwihangira imirimo no mu bikorwaa hiri kuri uyu muhanda...."

Uyu muhanda wa kaburimbo Kabarondo-Akagera ufite ibirometero 26.Inyungu zawo ziva mu kuba ugera muri pariki y'Akagera, kubera ko abakerarugendo biyongereye bigatuma abayituriye babona umusaruro w'ibiyivamo wiyongera.

Urugero: mu mwaka wa 2021/2022, bahawe miliyoni 341 zamafaranga yu Rwanda, naho mu mwaka wa 2022/2023, bahabwa miliyoni 540.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Rwinkwavu-Kayonza.

 Jun 27, 2024 - 15:12