Kayonza: Idamu yadindiye irimo guhombya abahinzi b'umuceri

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gacaca mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuga ko bubakiwe damu imwe muri ebyiri bari basezeranijwe, none iyo yadindiye irimo kubateza ibihombo kuko amazi ayiturukamo yangiza umuceri bahinze ndetse ngo yanatumye badahinga ubuso bwose bagombaga guhinga.

kwamamaza

Aba bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gacaca mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, bavuga ko imyaka ibaye cumi n’umwe igishanga cya gacaca gitunganijwe ariko ngo nticyatunganijwe neza bitewe n’uko damu ebyiri zagombaga gutunganywa hakozwe imwe indi ntiyuzura.

Bavuga ko iyo damu yadindiye ibateza ibihombo kuko iyo imvura iguye amazi aturutse ku misozi yuzuramo maze akangiriza umuceri. Ni mu gihe kandi ngo yatumye batabasha guhinga ubuso bwose bwatunganijwe kuko amazi aturuka muri damu imwe ari macye akaba adahaza ubuso bahingaho.

Ati "dufite ikibazo cy'amazi yatubanye ingorabahizi kubera ko ahantu hari hateganyijwe damu kugeza ubu ntirubakwa kandi hari hateganyijwe n'ibikorwaremezo bigaragaza ko hashoboraga kuhira hegitari 100 kubw'iyo mpamvu ntabwo izo hegitari 100 zihingwa icyo ni igihombo duhura nacyo".  

Kuri aba bahinzi ngo kuba umushinga wo kubaka iyi damu yunganira iyo bafite waradindiye bikaba bigira ingaruka ku muceri bahinga, barasaba ko imirimo yo kuyubaka yasubukurwa maze ikubakwa kugira ngo n’ubuso bwasigaye budahingwa, nabwo babuhinge umusaruro wiyongere.

Hon. Depite Uwamariya Odette, avuga ko iki ari kimwe mu bibazo bagejejweho n’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gacaca ndetse babona ko gifite ishingiro. Gusa yagaye imwe mu mishinga Leta ishyiramo amafaranga ariko ikadindira bigatuma abahinzi bahomba, bityo ngo iki kibazo kigiye gukurikiranwa kugira ngo gicyemurwe maze abahinzi bareke guhomba.

Ati "bavuga ko mu gihe cy'imvura aba menshi akuzura muri wa muceri ukangirika na none mu gihe cy'izuba ntibayabone ahagije, urebye ukuntu barimo gukora neza byakabaye bibunganira kugirango umuceri uve hano ari mwinshi, ni ibintu abantu bagikomeza gukurikirana no kuganiraho kugirango tumenye uburyo byakwihutishwa bigakemura iki kibazo kuko byatuma abaturage bahinga batekanye n'imyaka yabo igashobora kwera".         

Ubusanzwe igishanga cya Gacaca mu murenge wa Murundi gifite ubuso bungana na hegitari 400 ariko kubera ko hakozwe damu imwe muri damu ebyiri zari ziteganijwe, kuri ubu hahingwa hegitari 300 gusa izindi 100 ntizihingwa. Ibi bituma umusaruro wakabaye uhava atariwo uboneka kuko bahinga ubuso buto.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Nov 5, 2024 - 10:38