Kayonza: Batewe impungenge nuko bashobora kuzaburira isoko umusaruro w'inyumbati

Abahinzi b'imyumbati babigize umwuga bo mu murenge wa Ndego wo mur'aka karere bafite impungenge zuko bashobora kuzaburira isoko umusaruro w'inyumbati bahinze. Basaba ubuyobozi kubafasha kubona isoko ry'umusaruro biteguye kuzabona. Ubuyobozi bw’akarere bubizeza kubahuza n'uruganda ruzagura umusaruro w'imyumbati bazeza ariko bukabasaba gushyira imbaraga mu bihinzi bwabo, kugira ngo bazabone umusaruro mwinshi.

kwamamaza

Abahinzi b'imyumbati bibumbiye muri koperative 'Terimbere Muhinzi Ndego Byimana' bavuga ko ubuhinzi bw'imyumbati babugize umwuga ku buryo iyo bahinze kuri hegitari zisaga ebyiri biteze kuzabona umusaruro mwiza ugereranyije nuwo babonaga batarigishwa kuyihinga.

Nubwo biteguye kubona umusaruro muri Nzeri y'uyu mwaka, banavuga ko batizeye neza isoko ry'umusaruro ku buryo imyumbati bazeza ishobora kuzangirika. Basaba ko bafashwa kubona isoko ryizewe.

Umwe mu bahinzi yabwiye Isango Star, ko' imbogamizi zihari ni uko dusa n'abatinze kutamenya amakuru ariko twagiye duhugurwa kenshi na KIIP batubwira kubagana. Nibyo turimo dunyinyane amasezerano nabo ku buryo umwaka utaha tutskongera guhura n'ikibazo cy'uko imyumbati yakwangirika."

Undi ati: " batuzanira imbuto ku gihe ...imyumbati yo ntiturabona isoko ryayo. Urabona ko imwe igiye kwera yaheze aho, dufite impungenge ko ishobora kubora."

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi wakarere ka Kayonza, avuga ko abahinzi bimyumbati ba Ndego basabwa guhinga imyumba myinshi kugira ngo babone umusaruro uhagije kugira niryo soko nibarishakirwa ritazabura imyumbati.

Gusa abizeza ko ubuyobozi bugiye kubafasha gushaka isoko ryumusaruro wabo wimyumbati ndetse niryingemwe zayo. 

Ati: "abantu bagaragaje ubushobozi bwo guhinga, bagahinga neza nuko bakabona imyumbati myinshi byaba bishoboka ko na rya soko .... sinibaza ko ikibazo ari isoko! Icyo twakora nyuma yaha ni ukureba abo bahinzi ahubwo noneho tukaganira n'uruganda kuba rwatwara umusaruro wabo."

Abahinzi ba koperative 'Terimbere Muhinzi Ndego Byimana' igizwe nabanyamuryango 35 harimo abagore 20, abagabo 15; bose barimo ab'urubyiruko batanu.Imyumbati bahinze iri kuri hegitari 2,5 bateganya gusarura toni 11 zimyumbati yo hasi,nl naho ku mbuto bakaba bateganya kubona imbuto ibihumbi icumi.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Iburasirazuba.

 Jul 22, 2024 - 08:48