Kayonza: Abaturage bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabafashije kwimakaza umuco w’isuku

Mugihe gahunda ya leta y’imyaka irindwi igana ku musozo, bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bashimira ubuyobozi bwiza bwabafashije kwimakaza umuco w’isuku bikabafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

kwamamaza

Imihigo y’umuturage yihutisha iterambere cyane ko harimo no kugira umuco w’isuku wabafashije kurandura indwara zaturukaga kumwanda, aho bamwe mubaturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko babigezeho babikesha ubuyobozi bwiza.

Umwe ati "kera twari abantu batiyitaho, nta muntu numwe ukirwara inda, imvunja zavuyeho, impiswi zaragabanutse nta mwana ukirwara impiswi, ibyo byose twagerageje kubirwanya dufatanyije na leta yacu y'ubumwe igenda iduhugura, ukavuga uti ubwo hano ari mu bihuru reka ngerageze gukora isuku, ugatema ibihuru, ukajya mu kigari ugakuraho imyanda, umuntu adafite isuku ntabwo ubuzima bwagenda neza".    

Kugira ubwiherero bupfundikirwa, bukinze kandi busakaye nabyo bifatwa nk’inkingi ikomeye mu kwitwararika isuku mu rugo, bikaba byaranatumye indwara zituruka ku mwanda zigabanuka.

Inzego z’ibanze muri iyi gahunda zayishyizemo ingufu nkuko bivugwa n'umuyobozi wungirije ushimzwe imibereho myiza mu karere ka kayonza Jean Damascene Harerimana.

Ati "indwara ziterwa n'umwanda zaragabanutse kongeraho n'indwara zandura nazo zaragabanutse, ntabwo navuga ko twari twageza 100% kuko hari ibyo tugomba gukomeza gukora, umunsi kuwundi hazamo impinduka......... iyo dukemuye ikibazo cy'umwanda na za ndwara ziragabanuka".   

Minisiteri y’Ubuzima ikaba yaratangije iyi gahunda y’imyaka 5 igomba kurangirana n'uyu mwaka wa 2024 igamije kwigisha Abanyarwanda umuco w'isuku, ikaba yarashowemo miliyari 5 na miliyoni 400Frw izaba yagezweho ijana ku ijana bivuye kuri 4.4% mu 2015, ibizagabanya indwara ziterwa n’isuku nke ku kigero cya 40%.

Gukaraba intoki bikozwe neza bigabanya indwara z’impiswi n’izindi ndwara zituruka ku mwanda ku gipimo cya 40%. Isuku nke cyane cyane kudakaraba intoki bishobora gutera indwara z’imirire mibi n’igwingira mu bana. Ni ukuvuga ko buri rugo mu ngo 2800, rugomba kugira ubwiherero bigaca burundu izi ndwara zirimo impiswi, macinya, inzoka zo mu nda zinyuranye n’izindi.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kayonza

 Jun 24, 2024 - 09:30