Karidinali Kambanda yasabye urubyiruko kwirinda gukinisha ubuzima

Ubwo yayoboraga igitambo cy’Ukarisitiya gifungura kumugaragaro ihuriro ry’urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuri uyu wa kane, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikisikopi wa Diyosezi ya Kigali, yasabye urubyiruko rwitabiriye iri huriro kwirinda gukinisha ubuzima babukoresha mu buryo budakwiye bishora mu ngeso mbi ahubwo abibutsa urukundo ko bakwiye gukundana hagati yabo nkuko Yezu Kristu Umwana w’Imana abakunda bakarusangiza n’urubyiruko rugenzi rwabo rutabashije kugera aho iri huriro yabereye kugirango ruhinduke rwemere inkuru nziza.

kwamamaza

Ni ihuriro ryateguwe na Kiliziya Gatolika mu rwego rwo gufasha urubyiruko guhura n’Imana rukigishwa indangagaciro za Gikirisitu n’iz’umuco nyarwanda ndetse no kurufasha gusabana no kurushaho kwigirira icyizere ruharanira kwirinda ingeso mbi, aho urubyiruko rusaga 4000 ruturutse mu madiyosezi 9 yose yo mu gihugu rwahuriye hamwe muri Paruwasi Regina Pacis I Remera ni muri Diyosezi ya Kigali.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro baganiriye na Isango Star bavuze ibyiza bunguka iyo bitabiriye iri huriro birimo kuba bunguka inshuti nshya ndetse bagahura bagasabana.

Umwe yagize ati “ihuriro nkiri ritugirira akamaro kuri roho no ku mubiri, zimwe mu mbuto zigamijwe muri iri huriro ni urukundo, urukundo ruduhuza na bagenzi bacu tukunguka inshuti zitandukanye ndetse tutirengagije ko n’Ubukirisitu bwacu burushaho gukomera kubera inyigisho dukura muri iri huriro”.  

Nyiricyubahiro akaba na Arikisikopi wa Diyosezi ya Kigali Antoine Karidinali Kambanda yibukije urubyiruko rwagize amahirwe yo kwitabira iri huriro ko batagomba gukinisha ubuzima bishora mu ngeso mbi ahubwo bagakundana bubahana birinda kwangiza ubuzima bwa bagenzi babo.

Yagize ati “rubyiruko,bavandimwe mwese abakuru n’abato twirinde gukinisha ubuzima, birababaza cyane kubona inda z’indaro, inda z’imburagihe, mwitonde mukundane mwubahana wifuriza mugenzi wawe icyiza atari ukwikunda no kwishimisha ukamwangiririza ubuzima ukagerekaho n’ubuzima bwa wa mwana uba avutse atishimiwe”.  

Ni kunshuro ya 20 iri huriro rihuza urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika ku rwego rw’igihugu ribaye aho ryitabiriwe n’Abihayimana basaga 300 bafite ubutumwa bwo kwita k’urubyiruko rikaba rifite insanganyamatsiko igaruka ku ijambo ry’imana rivugango “Muri iyo minsi Mariya yarahagurutse agenda yihuta”

Inkuru ya Eric Kwizera /Isango Star Kigali

 Aug 25, 2023 - 08:55